Ikoranabuhanga rigeze ahashimishije ariko hari hakenewe uburyo bwimbitse bwo kwigisha abacuruzi, cyane cyane abagore, ibijyanye no kwagura ibikorwa byabo binyuze muri Digital Branding na Digital Marketing. Ni muri urwo rwego Umuryango w’Abikorera mu Rwanda (PSF), ku bufatanye n’ibigo nka RICTA, GIZ, na CanalBOX, wahuguye abagore bagera kuri 40 mu rwego rwo kubongerera ubushobozi bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubucuruzi bwabo.
Aya mahugurwa yabereye mu Mujyi wa Kigali, ahahuriraga abacuruzi b’abagore bafite inyota yo kumenya uburyo ikoranabuhanga ryazafasha ibikorwa byabo kugera ku isoko ryagutse. Abafatanyabikorwa barimo RICTA, ikigo gishinzwe imiyoborere y’izina bwite (Domain name) ry’igihugu .rw, GIZ ifasha ibikorwa by’iterambere mu Rwanda, ndetse na CanalBOX ifasha mu gutanga internet yihuta, bose barerekanye umuhate wo guteza imbere abagore n’ubucuruzi bwabo muri rusange.
Gukora Impinduka mu Bikorwa by’Abagore binyuze muri Digital Branding na Digital Marketing.
Aya mahugurwa yatanzwe yibanze ku ngingo zitandukanye zifasha kumenyekanisha ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, harimo uburyo bwo kwifashisha imbuga nkoranyambaga, websites, no kubaka izina rihamye kuri interineti. Uretse guhabwa ubumenyi, bamwe mu bagore batari bafite websites bahawe amahirwe yo kuzubakirwa ku buntu, igikorwa cyashimishije abari bitabiriye.
Mu byo bigishijwe, bagiye biga ibintu bitanu by’ingenzi mu buryo burambuye:
1. Uburyo bwo kumenya no kuganira n’abakiliya hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Iri somo ryabafashije kumva uburyo bwo kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugeza ibikorwa byabo ku bakiliya bashya no gukomeza kuganira n’abakiliya basanzwe. Bagaragaje ko akenshi imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, WhatsApp, na LinkedIn zifasha mu gutanga amakuru ku bakiliya, gusubiza ibibazo byabo, ndetse no kumenya ibyo bifuza. “Kuva ubu, ubu bufasha buzatuma ngira ubushobozi bwo gukurura abakiliya binyuze mu nkuru n’amafoto byerekana ibyo nkora,” uwitwa Mukamana yavuze, yongeraho ko ubu azi uburyo bwo kugaragaza ibikorwa bye mu buryo bukurura.
2. Ihame rya Digital Branding: Gukoresha izina n’ibirango by’ubucuruzi mu ikoranabuhanga.
Digital Branding ni ishingiro ry’uko ubucuruzi bwigaragariza abantu ku murongo. Abitabiriye amahugurwa bashishikarijwe gushyira imbere ikirango n’izina byabo ku buryo bworohera abakiliya kubibona no kubizirikana. RICTA yatanze ibiganiro by’imbitse ku buryo abagore bashobora gukoresha imbuga zabo nka moteri y’izamuka mu ishoramari, bagendeye ku buryo babasha kumenyekanisha izina n’ibirango byabo kuri interineti. Nyiramana Solange, umwe mu bitabiriye, yagize ati: “Nari nzi ko kugira izina no kwandika ibikorwa byanjye ku mbuga bihagije. Ariko noneho nsobanukiwe ko Digital Branding ari ugukomeza gusakaza ikirango cyanjye uko bikwiye mu buryo buhamye kandi burambye.”
3. Ubushobozi bwo gukora no kuyobora websites zabo.
Iri somo ryashimishije cyane abitabiriye amahugurwa, cyane cyane abakora ubucuruzi bwabo bwihariye n’abakiliya babo. PSF ku bufatanye na RICTA, yijeje ko abagore batari bafite website bazafashwa kuzubakirwa ku buntu, binyuze mu rwego rwo kwagura ubucuruzi bwabo binyuze mu mbuga za interineti. RICTA kandi yatanze ishusho y’inyungu ziri mu kugira website, nko kugera ku bakiliya benshi kurusha uko byari bisanzwe. Abitabiriye bahamya ko iki gikorwa cyo kububakira websites ku buntu kizabafasha kwinjira ku isoko rigezweho, bityo bagatanga serivisi zabo mu buryo bwagutse.
4. Kumenya uburyo bwo kwandika ubutumwa bukurura abakiliya (Content Creation)
Content Creation cyangwa se kwandika no gutunganya ubutumwa bukurura abakiliya, ni isomo ryafashije abitabiriye mu kumenya uko bagira umwimerere mu butumwa batanga kuri interineti. Biga uko bakoresha amafoto, videwo, n’ubundi buryo bwo kuganiriza abakiliya bakoresheje ubutumwa buganisha ku byabo by’ubucuruzi. By’umwihariko, bagaragaje uburyo ibikorwa bishobora gukurura abakiliya binyuze mu nkuru n’amashusho meza. Mugwaneza Claudine, umwe mu bitabiriye, yagize ati: “Nize kumenya uburyo butandukanye bwo kwandika ubutumwa bukurura abakiliya, kandi ubu nzakoresha aya masomo mu kumenyekanisha ibikorwa byanjye mu buryo bushya.”
5. Kugira ubushobozi bwo gusesengura uburyo bwo kumenyekanisha ibikorwa hakoreshejwe Digital Marketing Analytics
Iri somo ryabafashije cyane mu buryo bwo kumenya uko ibarurishamibare rya Digital Marketing ribafasha gusuzuma iterambere ry’ibikorwa byabo ku mbuga za interineti. Bakigishwa uburyo bwo gusoma imibare n’amakuru bafite, aho basobanuriwe uburyo bwo gusesengura ibijyanye n’ubwitabire bw’abakiliya ku mbuga zabo. Hifashishijwe Digital Marketing Analytics, basobanuriwe uburyo bwo gusoma imibare igaragaza aho abakiliya babo baturuka, ibyifuzo byabo, ndetse n’uko bashobora gukomeza kubakurura.
Ubuhamya Bw’abitabiriye Amahugurwa
Kubw’ibihe byo gusangiza ubuhamya byabereye mu buryo budasanzwe, twaguhitiyemo kuburebera mu mashusho y’abitabiriye ayo mahugurwa bashimangira icyo baje kunguka. Kanda kuri video iri munsi kugira ngo wiyumvire ubuhamya bwabo.
Umuyobozi wa PSF yashimangiye ko iri ari intambwe ikomeye yo kuzamura abagore mu bucuruzi, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye rishingiye ku buringanire mu ishoramari n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Yagize ati:
“Duharanira ko abagore mu bucuruzi bwabo babona ubushobozi bwo kwihangira udushya no gutanga serivisi zinoze ku rwego mpuzamahanga. Iyi gahunda ya Digital Branding izabafasha guhuza ikoranabuhanga n’ubumenyi, bikarushaho kubazamura mu ishoramari.”
Iki gikorwa cyo guhugura abagore ku bijyanye n’ikoranabuhanga rikomatanya ubucuruzi kizarushaho gukomeza, nk’uko byagaragajwe n’abagize uruhare muri aya mahugurwa. Aha kandi basabye ko aya mahirwe agera ku bagore benshi mu gihugu hose, hagamijwe kuzamura urwego rwabo rw’iterambere binyuze mu ikoranabuhanga.