Umuraperi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga Rick Ross avuga ko igihe cy’umuziki wa Afurika ku rwego rw’isi cyageze, ashimangira ko injyana nka Afrobeats iri guhindura isura y’umuziki ku isi hose.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Lamide Akintobi i Miami, Rick Ross yavuze ko kuba umuziki wa Afurika uri kumvikana cyane ku isi atari ibintu bishya, ahubwo ko ari umusaruro w’imbaraga z’abawutangije kera.
Yagize ati: “Ndabikunda cyane. Abumva umuziki nyakuri barabizi. Byari byaratinze kugerwaho.”
Umusanzu wa Fela Kuti mu mizi ya Afrobeats
Rick Ross yagarutse cyane ku ruhare rwa Fela Kuti, avuga ko ari umwe mu bashyizeho umusingi ukomeye w’umuziki wa Afurika.
Yasobanuye ko Afrobeats ifite amateka maremare kandi ko ibikorwa bya Fela Kuti byagize uruhare rukomeye mu guteza imbere iyo njyana, ndetse agereranya uruhare rwe n’urwa James Brown ku muziki wa Hip Hop.
Ku bwe, ibyo abahanzi ba Afurika bari kugeraho uyu munsi ni igice cy’urugendo rwatangiye kera cyane.
Ubufatanye bwe n’abahanzi ba Afurika
Rick Ross yavuze ko yatangiye gukorana n’abahanzi ba Afurika hakiri kare, mbere y’uko Afrobeats igera ku rwego mpuzamahanga.
Yibukije indirimbo yakoranye na P-Square yitwa Beautiful Onyinye (Remix) yasohotse mu 2012, avuga ko icyo gihe yabonye impano n’icyerekezo cyabo.
Yavuze kandi ko ibiganiro yagiranaga na Akon byamufashije kurushaho gusobanukirwa umuziki wa Afurika.
Mu myaka yakurikiyeho yakoranye n’abandi bahanzi barimo Yemi Alade ndetse n’Stonebwoy, ashimangira ko Afrobeats ifite amahirwe yo gukomeza gukura ku rwego mpuzamahanga.
Yanashimye cyane Burna Boy, avuga ko ari umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye kandi bafite ejo hazaza heza mu muziki w’isi.
Album nshya ihuza Afurika n’isi
Nk’uko byatangajwe na CNN, Rick Ross yavuze ko ari gukora album nshya izahuza abahanzi n’abatunganya indirimbo bo muri Afurika binyuze muri label ye Maybach Music Group.







