Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangaje ko abari abayobozi b’ibigo by’amashuri 890 bahagaritswe ku nshingano zo kuyobora amashuri nyuma yo gutsindwa isuzuma ryimbitse ry’imikorere n’imyitwarire ryakozwe ku rwego rw’Igihugu.
Abo bayobozi bahagaritswe bagizwe n’abari basanzwe bayoboye amashuri abanza 349 n’abari bayoboye amashuri yisumbuye 541. Bose bari basuzumwe hamwe n’abandi bayobozi b’ibigo by’amashuri 5 277 hirya no hino mu gihugu, ariko abatsinzwe ni ababonye amanota ari munsi ya 70%, bangana na 16% by’abari basuzumwe bose.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB, Dr Flora Mutezigaju, yasobanuye ko iri suzuma ryakozwe mu byiciro bibiri, aho habanje irikorwa n’uturere, nyuma hakurikiraho irikorwa na REB ku rwego rw’igihugu. Yavuze ko hagamijwe gusuzuma ubushobozi bw’abayobozi mu kuyobora amashuri neza no kuzamura ireme ry’uburezi.
Dr Mutezigaju yavuze ko mu isuzuma ry’uturere, harebwe cyane imyitwarire rusange y’umuyobozi, uko yiyumvamo inshingano ze, n’uburyo akorana n’abarimu, abanyeshuri n’ababyeyi. Ibyo byahawe amanota 100 mbere yo kohererezwa REB kugira ngo hakorwe irindi suzuma ryisumbuye.
Mu isuzuma ryakozwe na REB, harebwe ibintu bitandukanye birimo icyerekezo umuyobozi aha ishuri ayoboye, uko afasha abarimu mu myigire, uburyo acunga umutungo w’ishuri ritangwa na Leta, imikoranire n’ababyeyi, ndetse n’aho ishuri rigeze mu mitsindire y’abanyeshuri mu myaka itatu ishize.
Yagize ati: “Abari abayobozi b’ibigo basuzumwe ni 5 277, muri bo 890 bagize amanota ari munsi ya 70%. Abo twasanze bafite intege nke zikomeye mu myitwarire, imicungire y’umutungo n’imikorere rusange y’ishuri, twabavanye ku nshingano zo kuyobora.”
Mu byagaragajwe nk’impamvu nyamukuru zatumye benshi batsindwa harimo imyitwarire idahwitse irimo kubura umubano mwiza n’abarimu n’abanyeshuri, kudakemura neza ibibazo byo ku ishuri, kudahora ku kazi, ndetse n’imicungire mibi y’umutungo w’ishuri. Hari n’abashinjwe kwica umutungo w’abanyeshuri, by’umwihariko mu bijyanye n’ibiribwa byabo.
REB yanagaragaje ko hari abayobozi bagaragaje intege nke mu gukoresha icyongereza, nubwo cyari gifite amanota make mu isuzuma. Ikindi cyagarutsweho ni uko amashuri menshi yayoborwaga n’aba bayobozi yagiye agaragaza gusubira inyuma mu mitsindire y’abanyeshuri mu myaka itatu ishize.
Mu mibare yatangajwe, bigaragara ko abenshi mu bayobozi bahagaritswe bari bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), kandi benshi muri bo bakaba ari abantu bakuze. Muri rusange, abagabo ni bo bari benshi mu bayobozi b’ibigo by’amashuri basuzumwe, aho basaga 3 100, mu gihe abagore bari hafi 2 000.
REB yahise isaba abagore bakora mu burezi kurushaho kwitabira gusaba imyanya y’ubuyobozi, igaragaza ko mu isuzuma ryakozwe, amashuri menshi ayoborwa n’abagore yitwaye neza ugereranyije n’ayoborwa n’abagabo.
Aba bayobozi batsinzwe isuzuma ntibazongera kuyobora ibigo by’amashuri guhera mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2025, ahubwo bazakomeza akazi kabo nk’abarimu. REB ivuga ko iki cyemezo kigamije kongera ireme ry’imiyoborere y’amashuri no kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.










