Ikipe ya Rayon Sports yongeye kwisanga mu bihe bitoroshye, aho abakinnyi bayo bamaze iminsi itatu badakora imyitozo kubera ibirarane by’imishahara y’amezi abiri bavuga ko batarahembwa.
Kuva ku wa Gatandatu, abakinnyi banze kujya mu myitozo nyuma y’uko ubuyobozi butubahirije isezerano ry’uko umushahara wa Ukuboza wari kubageraho ku wa Gatatu w’icyumweru gishize. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Gashyantare 2026, imyitozo yari iteganyijwe ku mugoroba i Nzove ntiyabaye, kuko hake gusa abakinnyi biganjemo abashya ari bo bagezeyo, na bo bahita basubira iwabo batakoze imyitozo.
Ibi bibaye nyuma y’uko Rayon Sports iheruka mu kibuga ku wa Kane, tariki ya 29 Mutarama, itsinzwe na Police FC igitego 1-0 mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Intwari, igasezererwa muri iri rushanwa.
Amakuru ava mu bakinnyi agaragaza ko ubuyobozi buheruka kubaha amafaranga mu mpera za Ukuboza mbere ya Noheli, bubaha umushahara wa Ugushyingo kugira ngo babashe kwizihiza iminsi mikuru. Icyo gihe, abatoza n’abandi bakozi basabwe kwihangana, basezeranywa ko bazishyurwa nyuma.
Mu gihe iyi kipe yambara ubururu n’umweru yitegura gusubira mu kibuga ku wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026, izahura na AS Kigali mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona, ikibazo cy’imishahara kirushaho guteza impungenge ku myitwarire y’ikipe mu kibuga.
Kuri ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 26 mu mikino 17 imaze gukina, irushwa amanota icyenda na Al-Hilal SC ya mbere, nubwo ifite ibirarane by’imikino ibiri.
Iki kibazo kandi si icy’ikipe y’abagabo gusa. No mu ikipe ya Rayon Sports WFC, abakinnyi babwiye umutoza wabo Rwaka Claude ko bashobora guhagarika imyitozo mu gihe batishyuwe ibirarane by’amezi abiri bafitiwe.
Ibi biratangaje kuko iyi kipe y’abagore yegukanye miliyoni 20 Frw mu mukino wa FERWAFA Super Cup ku wa 10 Mutarama, ndetse inegukana miliyoni 6 Frw mu Gikombe cy’Intwari ku Cyumweru. Nubwo bimeze bityo, bavuga ko umushahara uheruka ari uwa Ugushyingo.
Buri mukinnyi w’ikipe y’abagore yahawe ibihumbi 100 Frw nyuma yo gutwara Igikombe cy’Intwari cya 2026, ariko ntibihagije gusibanganya ikibazo cy’ibirarane by’imishahara.
Mu gihe abafana ba Rayon Sports bategereje kureba uko ikipe yabo izitwara mu mikino iri imbere, ikibazo cy’imishahara kirasa n’icyashyize igitutu ku bakinnyi, gishobora kugira ingaruka zikomeye ku musaruro w’ikipe mu kibuga.









