• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Squid Game 2 yagarutse mu buryo bushya, dore aho wayikura

Impinga Media by Impinga Media
November 12, 2024
Reading Time: 3 mins read
A A
Squid Game
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Ubwo nabazaga uwahanze unayobora filimi y’uruhererekane yakunzwe cyane ku isi ya Squid Game ibivugwa ko yagize umujagararo (stress) mu gutunganya igice cya mbere ku buryo yakutse amenyo atandatu, yahise ankosora vuba vuba, ati; “Ni umunani cyangwa icyenda”, araseka.

Hwang Dong-hyuk twaganiriye mu gihe barimo bafata amashusho y’igice cya kabiri cy’izi ‘series’ zica kuri Netflix, aho amagana y’abantu bashegeshwe n’amadeni barwanira igihembo gikomeye cy’amafaranga bakina imikino y’abana ariko yo gupfa no gukira.

Gusa igice cya kabiri ntabwo yagitekerezaga. Hari ubwo yarahiye ko atazigera agikora.

Uhereye kuri ‘stress’ yatewe n’icya mbere, namubajije icyatumye ahindura ibitekerezo.

“Amafaranga”, ni ko yansubije atazuyaje.

Arambwira ati: “Nubwo ‘series’ za mbere zakunzwe cyane ku isi, mu by’ukuri ntabwo nakuyemo menshi. Rero gukora ‘series’ za kabiri bizanshumbusha ibyo ntabonye mu gice cya mbere”.

Yongaraho ati: “Kandi ntabwo narangije inkuru neza”.

‘Series’ za mbere ni zo kugeza ubu ‘series’ zarebwe cyane kuri Netflix, ibi byatumye n’izindi filimi n’ibiganiro bica kuri televiziyo byo muri Korea y’Epfo bimenyekana.

Uburyo Squid Game ivuga ku busumbane mu butunzi byakoze ku mitima ya benshi mu bayirebye ku isi.

Ariko kuba abayikina hafi ya bose bapfa, byatumye Hwang agomba gutangira bushya ashaka abandi bakinnyi n’indi mikino, kandi ubu akunze iya mbere biteze byinshi kuri iyi.

Ati: “Igitutu ndiho ubu kiri hejuru kurushaho”.

Imyaka itatu nyuma y’uko ‘series’ za mbere zisohotse, Hwang abona ko ibintu byifashe nabi kurushaho ku isi.

Avuga ku ntambara ziriho ubu, ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, no kwiyongera kw’ubusumbane mu butunzi.

Avuga ko ubushyamirane butakiri gusa hagati y’abakire n’abakene, ko buri kugaragara no hagati y’ibiragano (generations), ibitsina (gender) n’impande za politike.

Ati: “Imirongo mishya irimo gucibwa. Turi mu gihe cya Twebwe vs Bo. Ni nde uri mu kuri ni nde wibeshya?”

Ubwo natemberaga ahantu barimo kuyikinira, hari amadarajya y’amabara, nagize ishusho y’uburyo uko uyu muyobozi wayo abona isi bizaboneka muri izi ‘series’ barimo gutunganya.

Muri izi ‘series’ nshya, uwatsinze mu ziheruka, Gi-hun, agaruka mu mukino asabwa kuwusenya kugira ngo arokore abashya bawujemo.

Ku bwa Lee Jung-jae, ukina nk’umukinnyi w’imena, ubu “arababaye kandi arashishikaye” kurusha mbere.

Hasi, mu nzu abahatana bararamo nijoro, hagabanyijwemo ibice bibiri.

Igice imwe gishushanyijemo inyuguti nini cyane ya X, ikindi kirimo uruziga runini rw’ubururu.

Ubu, nyuma ya buri mukino, abakinnyi bagomba gufata uruhande, niba bashaka kuva mu irushanwa kare kugira ngo barokoke, cyangwa bashaka gukomeza bagakina, mu gihe bazi neza ko umwe cyangwa bose bazapfa. Amahitamo ya benshi ni yo agenderwaho.

Ibi, bambwiye ko bizatuma barushaho gucikamo ibice no kurwana.

Ni umwe mu mugambi w’uyiyoboye, Hwang, wo kugaragaza akaga kari mu kuba mu isi ya none y’ivanguramoko ririmo kwiyongera. Rituma abantu bagomba gufata uruhande, ibyo abona ko bihembera amakimbirane.

Mu gihe hari benshi bakunze cyane igishyika kiri mu nkuru ya Squid Game, hari abandi babonye irimo urugomo rukabije ku buryo bigoye no kuyireba.

Ariko mu kuganira na Hwang biraboneka neza ko, urugomo ubu barugabanyije. Ni umugabo utekereza kandi witaye cyane kwiyongera kwo kuba ibintu byifashe nabi ku isi.

Ati: “Mu gutunganya iyi ‘series’, nakomeje kwibaza ngo ‘ese twe abantu dufite ibisabwa ngo dukure isi muri aka kaga?’. Mu by’ukuri simbizi.”

Mu gihe abazareba igice cya kabiri cya Squid Game bashobora kutabona igisubizo cy’ibi bibazo bikomeye by’ubuzima, nibura bazabona ibisubizo – nk’impamvu uyu mukino uriho, n’icyateye umugabo wambaye ‘mask’ uzwi nka Front Man kuyiyobora.

Lee Byung-hun, ukina uwo mwanya w’amayobera, ati: “Benshi bazabona byinshi ku hahise ha Front Man, inkuru ye, n’amarangamutima ye.

“Sinibaza ko ibi bizatuma abayireba bamukunda, ariko bishobora kubafasha kumva amahitamo ye”.

Nk’umwe mu bakinnyi ba filimi b’ibyamamare cyane muri Korea y’Epfo, Lee yemera ko kuba isura n’amaso ye bipfukwa n’ijwi rye rigahindurwa muri ‘series’ ya mbere, bitari “binshimishije”.

Muri izi nshya hari aho azajya aboneka nta ‘mask’ yambaye, aho azajya aboneka neza wese avuga – amahirwe yari hafi kubura.

Akababaro k’abakora filimi muri Korea y’Epfo
Hwang yamaze imyaka 10 agerageza gukora Squid Game, afata amadeni manini ngo abashe gukomeza gutunga umuryango we, mbere y’uko Netflix ishoramo.

Bamwishyuye amafaranga afatika barayigura, bituma atabasha kugira icyo abona kuri miliyoni hafi 850 z’amadorali iyi filimi yinjirije Netflix.

Ibi bisobanuye urukundo n’urwango abatunganya filimi bo muri Korea y’Epfo muri iki gihe bafitiye imbuga mpuzamahanga zerekana kandi zigacuruza filimi.

Mu myaka micye ishize, Netflix yuzuye ku isoko rya Korea ishorayo miliyari z’amadorali, ituma filimi zaho zimenyakana kandi zikundwa ku isi, ariko abazikora basigara bavuga ko nta kinini bakuyemo.

Bashinja uru rubuga kubahatira gutanga uburenganzira bwabo (Copyright) bwose ku bihangano byabo mu gihe basinye amasezerano y’ubugure.

Iki ni ikibazo kiri hose ku isi.

Hambere, abatunganya filimi bacungiraga mafaranga ava mu gucuruza filimi zabo muri ‘box offices’ cyangwa kwerekanwa kwazo kuri za televiziyo, ariko ibyo ubu byakuweho na ‘platforms’ rutura zerekana filimi.

Iki kibazo gishegesha Korea y’Epfo, nk’uko abakora filimi babivuga, kuko amategeko yaho arengera ibihangano atajyanye n’igihe, bityo atabarengera.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka, abakina filimi, abazihanga, n’abazitunganya bishyize hamwe ngo barwanye ibi. Nubwo bishimira ko filimi zabo ubu zimenyekana kw’isi, binubira ko nta cyo bakuramo gifatika kubera izo mbuga zikomeye zizigura.

Barimo gusaba leta ya Korea y’Epfo guhindura amategeko agenga ibihangano na benebyo kugira ngo kompanyi zibigura zijye ziha benebyo umugabane runaka ku nyungu zibivanamo.

Mu itangazo, leta ya Korea y’Epfo yabwiye BBC ko nubwo yemera ko hari ibigomba guhinduka, uruganda rwa filimi ubwarwo ari rwo rugomba gukemura iki kibazo.

Umuvugizi wa Netflix yatubwiye ko itanga igihembo “gikwiriye”, kandi yizeza abahanzi “kubishyura ibifatika, ibihango byabo byaba byarakunzwe cyangwa bitarakunzwe”.

Hwang wa Squid Game yizeye ko ibyo na we atishimira mu buryo bagurirwa ibihangano byabo bizatuma haba impinduka.

Nta kabuza ko Hwang yatumye iyi ngingo irushaho kuvugwa cyane, kandi iki gice cya kabiri arimo gukoraho kizatuma uruganda rwabo ruzamuka kurushaho.

Gusa mu gihe twongeraga guhura nyuma y’uko gufata amashusho ya Squid Game ya kabiri byararangiye, yambwiye ko amenyo ye nanone arimo kumurya.

Ati: “Sindajya kwa muganga wanjye w’amenyo, ariko umenya vuba aha bizaba ngombwa ko bankura ayandi macyeya.”

Squid Game
Igice cya kabiri cya Squid Game kizasohoka kuri Netflix tariki 26 Ukuboza(12) 2024.

Tubikesha BBC

Share2Tweet1Send
Previous Post

Ngibi ibyo gutekerezaho mbere yo gutandukana n’uwo mwashakanye

Next Post

Amabanga yo gukomeza urukundwo rwa kure y’amaso

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
20 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
23 hours ago

Hari filime nshya iri gutegurwa igamije gusubiza mu ndorerwamo y’amateka imwe mu nkuru zibabaje ariko zinagaragaza ubutwari bukomeye bwabereye i...

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

by Alex RUKUNDO
24 hours ago

Mu kiganiro cyatambutse kuri Kasuku live, mugitondo cyo ku ya 14 Mutarama 2026, hatangajwe amakuru avuga ko Lueiligiht, afugiwe kuri...

Next Post
Online dating

Amabanga yo gukomeza urukundwo rwa kure y’amaso

Depression

Ibimenyetso 10 byo Kwigunga n'Agahinda nibyo wakora mu kwivura

Joseph Ntakirutimana

Biravugwa ko Perezida wa EALA Joseph Ntakirutimana yaba agiye kweguzwa

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026
Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool
Imyidagaduro

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.