Umunyamakuru ukora mu gisata cy’ imyidagaduro Prim Asiimwe yatangaje ko ashobora gukundana n’umuhanzi A Pass, ariko akavuga ko hari impmvu imwe itamwerera gukundana na we.
Mu kwezi kwa Kanama 2023, abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bagize urujijo nyuma y’uko hasakaye amafoto yagaragaza ko APass na Prim Asiimwe bakoze umuhango wo gusaba no gukwa.
Abantu benshi batekereje ko aba bombi, bari bamaze igihe bavugwaho ko bari mu rukundo, ari nabwo bahise bafata icyemezo cyo kubitangaza ku mbuga zitandukanye.
Nyuma byaje kumenyekana ko ayo mafoto yafatiwe mu muhango w’ubukwe bwa Maureen Asiimwe, mushiki wa A Pass.
Prim: “Nakundana na A Pass”
Nubwo bimeze bityo, Prim Asiimwe yavuze ko iyo A Pass ataza kuba ameze nk’umuvandimwe kuri we, atari gutekereza kabiri kuko yari kwemera gukundana na we.
Ibi yabigarutseho ubwo yabazwaga n’umunyamakuru mugenzi we bakorana kuri NRG Radio, Evelyn Mic, niba yaba akundana n’uwo muhanzi.
Prim yasubije agira ati: “Nabikora (gukundana na we) iyo ataza kuba ameze nk’umuvandimwe kuri njye.”
Yongeyeho aseka ati: “Ni umusore mwiza.”









