Amakuru mashya yagiye ahagaragara ku rupfu rw’umutikitoka (TikToker) wamamaye cyene ndetse akanaba umucuruzi wakoreraga kuri murandasi, Dianah Skys, amazina ye nyakuri Diana Namulinde, wapfiriye mu nzu yabagamo i Kyanja, agace kegereye umujyi wa Kampala.
Abashinzwe iperereza muri iki gihugu batangaje ko umuzamu ukorana na sosiyete ya Gibeon Security Systems yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa Mbere, aho bikekwa ko yashakaga gutorokana ibintu bivugwa ko byari ibya nyakwigendera.
Amakuru inzego za polisi zatangarije ikinyamakuru Daily Monitor avuga ko ukekwaho icyaha yafashwe ahagana saa tatu za mu gitondo (09:00 AM) afatairwa ku muhanda wa Northern Byapass mu gace ka Kisasi, mu gufatwa yafashwe n’umukoresha we. Bivugwa ko yari afite amavarisi abiri Manini n’isakoshi yaririmo mudasobwa, ariko ntiyebashije gusobanura neza aho yari abikuye cyagwa yari abijyanye.
Uyu muzamu akimara gufatswa n’umukoresha we, yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kensington, akurikirinyweho gutunga ibintu bikekwa ko byibwe.
Umwe mubashinzwe iperereza yagize ati: “Mu ibazwa, ukekwa yemeye ko yibye ibyo bintu mu nzu iri hafi y’aho yakoraga.muri ibyo yari yibye harimo telefoni zigendanwa zirimo 17 Pro Max yasaga n’ifeza na Samsung, Amadarubindi,isaha, amasakoshi y’abagore n’ibindi bikoresho bwite byri biri muri ayo mavalisi, imwe yari umweru indi yari yijimye, ndetse n’amasakoshi abiri y’umukara.”

Ipererza rindi ryakurikiyeho ryagaragaje ko ibyo bikoresho byari bya Diana Namulinde, wari ufite imyaka 24 y’amavuko, akaba yabaga muri Nicholas Apartments mu gace ka Kwaat Zone I Kyanja. Namulinde yari yaramamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Dianah Skys, aho yakoreraga ubucuri bw’imitako, inkweto, amasakoshi n’imibavu.
Ku wa Kabiri ahagana saa cyenda n’iminota 40 z’umugoroba (03:40 PM), umukunzi wa Namulinde witwa Bernard Lukwago ufite imyaka 32 y’amavuko, yitabaje polisi ya Kensington ayibwira ko umukunzi we atarimo kwitaba kuri telefoni ndetse ko tanasubiza ubutumwa bugufi yaba kuri Sms cyagwa kuri Whatsapp.
Amaze kuvuga na polisi byamwanze munda yumvako ahari ikibazo, hanyuma yigira inama yo kujya kureba Namulinde I Kyanja, agezeyo asanga arugi rufunze nabi kandi ahari ibimenyetso bigaragaza ko hashobora kuba habaye ubujura. Ushinzwe kwita kuri iyo nyubako yamugiriye inma yo kadakora ku kintu icyaricyo cyose ki mu nzu, ndetse anamubwira ko hari umuntu wari umaze gufatwa afite ibintu bikekwa ko ari ibya Namulinde.
Lukwago yahise ajya kuri sitasiyo ya polisi gusaba ibisobanuro, nyuma abapolisi bamusabye ku muherekeza bagasubira kuri Nicholas Apartments. Bahageze, basanze ku rugi hari ingufuri, urufunguzo rwyo ruri hafi aho. Abapolisi bakoresheje agati bararukurura.
Bafungura inzu binjira mu cyumba, basanga umurambo wa Nimulinde w’ubitse inda ku gitanda, amaraso n’urufuzi biva mu kanwa no mu mazuru.
Polisi Uganda yatangaje ko iperereza ku cyateye uryo rupfu rigikomeje, mu gihe abashinzwe iperereza bo bakomeje gushaka kumenya neza ko niba umuzamu watawe muri yombi hari aho ahuriye n’urwo rupfu.







