Umuhanzikazi wo muri Uganda Pia Pounds, amazina ye bwite akaba Tracy Kirabo, yongeye kuvuga ku buzima bwe bw’urukundo, by’umwihariko ku buryo yakiriye gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we Daville Mutabazi.
Uyu muhanzikazi yavuze ko nubwo gutandukana bishobora kuba ibintu bibabaza, atari buri gihe biba mu buryo bubi.
Yagaragaje ko uburyo umubano urangira ari bwo bugena niba abigeze gukundana bashobora gukomeza kuvugana cyangwa bagatandukana burundu.
Pia Pounds yigeze gutandukana na Mutabazi mu buryo bwavuzwe cyane mu itangazamakuru, nyuma yo kumushinja kumuca inyuma akamutera inda undi mukobwa.
Icyo kibazo cyaje gutuma umubano wabo urangira, Mutabazi aza no gushaka undi mugore.
Nubwo byabaye mu buryo bwateje impaka, Pia Pounds yavuze ko hari ubwo gutandukana bishobora kubaho mu bwumvikane, abantu bombi bakaganira bakemeranya ko umubano wabo utakomeza.
Yagize ati: “Iyo ntakigukunda, nta kintu unkora ku mutima. Nemerera umuntu gukomeza ubuzima bwe nanjye nkakomeza ubwanjye.”
Yasobanuye ko iyo gutandukana kwabaye mu buryo bubi, aho umuntu ashobora gutuka, gusuzugura cyangwa gutesha agaciro mugenzi we, we ahitamo guhagarika burundu umubano n’uwo muntu.
Ati: “Iyo mutandukanye nabi, ugatuka cyangwa ugasuzugura mugenzi wawe, kuri njye biba bisobanuye ko uri umuntu mubi, bityo nta mpamvu yo kongera kuvugana.”
Gusa uyu muhanzikazi yavuze ko iyo abantu batandukanye mu bwumvikane, bashobora gukomeza kuvugana cyangwa bakagumana umubano mwiza nubwo baba batakiri abakunzi.
Pia Pounds yanagaragaje ko mu buzima hari igihe abantu mutandukanye bashobora kongera guhura mu bindi bihe by’akazi cyangwa by’imibereho.
Ati: “Ubuzima buratangaje. Mushobora gutandukana nabi ariko nyuma mukazisanga umwe ari we ufite akazi cyangwa ubufasha ukeneye.”
Nubwo yigeze kunyura mu bihe by’urukundo byagoranye, Pia Pounds yavuze ko atajya aheranwa n’agahinda ko gutandukana, ahubwo yibanda ku gukomeza ubuzima bwe n’umuziki we.







