Umuhanzikazi Phina Masanyalaze yatangaje ko yahembwe shilingi 10,000 (Ugx 10,000) gusa kubera uruhare rwe mu mashusho y’indirimbo Bada ya Bobi Wine, ariko iyo ndirimbo avuga ko yamugiriye akamaro kanini nko ku menyekana izina rye rikamamara nk’umubyinnyi ndetse n’umuhanzi.
Ahagana mu mwaka wa 2007, indirimbo yitwa “calypso” yari yarigaruriye cyane imitima yabenshi n’uruganda rw’imyidagaduro muri Uganda, mu gihe indirimbo yitwa Bada ya Bobi Wine yari mu ndirimbo zicurangwa ku maradiyo yose n’ahandi hagiye hatandukanye.
Mu mashusho y’iyo ndirimbo, Bobi Wine yagaragayemo afatanyije n’uyu muhanzikazi Phina ufite amazina yiswe n’ababyeyi “Masanyalaze” Mugerwa, aho imibbyinire itari isanzwe yashimishije cyane abakunzi b’umuziki muri icyo gihe.
Uyu muhanzikazi yashimangiye ko iyo ndirimbo yagize uruhare runini mu guteza imbere izina rye nk’umubyinnyi n’umuhanzi, cyane ko yamuhesheje kwamamara kurushaho no kugeza kubafana be.
Phina Masanyalaze yanaboneyeho ko icyo gihe yambwe amashiringi 10,000 gusa ku mashusho y’iyo ndirimbo yamaze afi iminota itanu.
Ati: “ Nahembwe amashiringi10,000 gusa icyo gihe, ariko iyo ndirimbo yaramfashije cyane. Yarazamuye mu mwuga wanjye,” ibi byose Phina Masanyalaze yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Lil Pazo.





