Umuhanzi w’icyamamare akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abahanzi bo muri Uganda (Uganda National Musicians Federation – UNMF), Eddy Kenzo, yasobaye amajwi amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, aho yumvikanye avugana umujinya ndetse anavuga ko ashobora kwegura ku buyobozi bw’iri shyirahamwe.
Mu majwi yasohotse yumvikanye, Kenzo agaruka ku ibibazo bikomeje kugaragara hagati ya UNMF na Minisiteri y’Imibereho Myiza, Umurimo n’Iterambere ry’Abaturage, yagarutse cyane ku bijyanye n’inkunga ya miliyari eshanu z’amashilingi (Shs 5 billion) yagombaga gushyirwa muri SACCO y’abahanzi mu rwego rwo kubateza imbere.
Kenzo yavuze ko atifuza ko ishyirahamwe ayoboye ryajya mu makimbirane na Minisiteri, kuko ari “urwego rukomeye cyane”, bityo ngo mu gihe hataboneka uburyo bwo kuyakemura, “ibyaba byiza nakwegura.”
Nyuma yaho, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru i Adjumani ku wa Mbere, Kenzo yasobanuye ko ayo magambo yavugiwe mu nama y’imbere mu ishyirahamwe, atari akwiye gushyirwa hanze cyangwa gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Yashinjije abantu bamwe kugoreka amagambo ye no kuyashyira hanze mu buryo butemewe n’amategeko, bityo ko bishobora kwangiza isura y’ishyirahamwe ndetse n’imbaraga ari gushyira mu guteza imbere abahanzi n’ishyirahamwe muri rusange.
Yagize ati: “Ndi hano kugira ngo nshyire umucyo ku bivugwa. Sindi hano gukina cyangwa gutebya, ndi hano gukora no gukemura ibibazo uko nshoboye. Ariko hari igihe mpura n’utugorane ntashobora kwihanganira, nkabona amahitamo yanjye ari ku bireka.”
Kenzo yakomeje avuga ko ari ngombwa ko buri rwego rwubahiriza inshingano zarwo rutavanga imikorere n’urundi cyagwa kurusebya, kandi ko ubumwe mu ishyirahamwe ari ryo shingiro ry’imbaraga n’ibikorwa.
Yongeyeho ati: “Ishyirahamwe rifite ibyo rigomba gukora, n’irindi nabyo rigira ibyaryo. Ariko iyo hatangiye kuvugwa ibintu bishobora gusenya ubumwe bwacu kiba ari kibazo kandi kitoroshye, icyo gihe sinaba mfite ubundi buryo uretse kwegura.”
Uyu muhanzi kandi yatangaje ko nyuma yo kugirana ibiganiro kuri murandasi n’abanyamuryango ba UNMF, bamugiriye inama yo kutihutira kwegura, kuko hari ibibazo byo mu ishyirahamwe biri gukemurwa.
Yasoje agira ati: “Nagiranye inama mu buryo bw’ikoranabuhanga n’abanyamuryango, barambwira ngo mbendetseho gato kugira ngo ibintu bikemuke. Nahawe ikizere n’abayobozi bamwe ba UNMF bansaba kwihangana. Ubu ibintu biri kugenda neza, kandi tugiye gukomeza gukora.”







