Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri wahoze ari perezida w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada bashishikarije urubyiruko rwa Afurika rubarirwa mu bihumbi rwateraniye i Kigali ko rukwiye guteza imbere umugabane w’Afurika no gukora ibikorwa birugira igihangange.
Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko igikorwa nk’iki ari amahirwe kuri bo, nubwo hari ibyo urubyiruko rwa Afurika ruba rukeneye by’ibanze kugira ngo rukangure ubuhangange rwifitemo.
Ibi byavugwe mu gikorwa cyo gutangiza iserukiramuco rya Giants of Africa Festival, ryabereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, ku mugoroba wo ku cyumweru, aho urubyiruko rugera kuri 400 rwavuye mu bihugu 20 bya Afurika rwatumiwe, rukiyongera ku bo mu Rwanda bitabiriye.
“Nimusohoke mukore cyane, mushyiremo imbaraga zanyu zose, haba mu kibuga no hanze yacyo. Ibyo bizerekana ubuhangange mwifitemo. Ibyo ni byo Afurika ikeneye gukora,” ibi nibyo Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko rwari rwateraniye muri ya Bk Arena.
Giants of Africa, itegura iri serukiramuco, ni ikigo cyatagijwe na Masai Ujiri – Umunyafurika wa mbere wabaye umuyobozi w’ikipe yo muri NBA, shampiyona ya Basketball muri Amerika – afatanyije na Godwin Owinje, umushoramari wigeze kuba umwe mu bashinzwe gushakira impano amakipe yo muri NBA.
Masai, ufite ababyeyi bakomoka muri Nigeria na Kenya, yabwiye urubyiruko rwari ruteraniye muri BK Arena ko rugomba “kugira inzozi zihamba cyane” ariko zishingiye ku mugabane wa Afurika, no gukora cyane kugira ngo ruzigereho.
Yagize ati: “Mwifitemo ubuhangange, muri ibihangange. Nimukanguke, muhaguruke mukore ibintu bikomeye cyane, mugeze Afurika aho twese twifuza ko igera.”
Giants of Africa ishora imari mu guteza imbere impano z’urubyiruko rwa Afurika, cyane cyane mu mukino wa Basketball. Ikora ibikorwa birimo kubaka ibibuga bya Basketball mu bihugu bitandukanye, no gutoza urubyiruko rufite impano.
Elizabeth Djazie witabiriye iri serukiramuco aturutse muri Benin, yavuze ko “aya ari amahirwe akomeye ku rubyiruko rwa Afurika.”
Ati: “Sintekereza ko urubyiruko rwo mu myaka yashize kuri uyu mugabane rwabonaga amahirwe nk’aya. Benshi twifitemo ubuhangange, ariko amahirwe nk’aya, amagambo nk’aya ya Chiney, Festus, Masai Ujiri na Perezida Kagame aba akenewe ngo adukomeze.”
Chiney Ogwumike ni Umunya-Nigeria wakiniraga ikipe ya Los Angeles Sparks muri shampiyona ya NBA y’abagore (WNBA), ubu akaba ari umunyamakuru uvuga ku mikino ya NBA.
Festus Ezeli na we ni Umunya-Nigeria wakiniye ikipe ya Golden State Warriors muri NBA, akaba yaratwaye igikombe cy’iyi shampiyona mu 2015 ari kumwe na Warriors, akaba na we yarahawe umwanya mu gutangiza Giants of Africa Festival.
Abategura Giants of Africa Festival bavuga ko rigamije gukangurira urubyiruko rwa Afurika kumva ko rwifitemo imbaraga no gukoresha amahirwe rufite kugira ngo rugere kure mu mpano zitandukanye.
Djazie avuga ko bimwe mu bidindiza iterambere ry’impano muri Afurika ari “imiyoborere mibi y’ibihugu byinshi, intambara, kudaha agaciro impano, ubushomeri no kubaho nabi kw’urubyiruko.”
Yagize ati: “Ni byiza ko urubyiruko rwa Afurika dukangurirwa gukora cyane ngo tunakoresha ubuhangange twifitemo, ariko n’abategetsi b’ibihugu bakwiye kumenya ko tubatezeho guha umugabane wacu ibyo ukeneye kugira ngo natwe tubigereho.
“Muri iki gihe, ntiwazamura impano yawe udafite umutekano, utabonye uburezi bwiza, ubuvuzi buhamye,amikoro, ndetse n’ibindi by’ibanze harimo igihugu gikwiye guha abaturage bacyo. Ibyo ni byo natwe dusaba abayobozi.”
Giants of Africa Festival yatangijwe ku cyumweru, ikazasozwa ku wa gatandatu w’ikindi cyumweru, aho abitabiriye bazakora ibikorwa bitandukanye birimo imikino, ibiganiro byo guhuzwa no kumenyana, umuziki n’ibindi.
Mu byamamare biteganyijwe kugaragara muri iki cyumweru cy’iri serukiramuco harimo umuhanzi Ayra Starr, Umunya-Nigeria wavukiye muri Benin uzwi cyane mu ndirimbo nka Rush na Commas.
Undi ni Kawhi Leonard, umukinnyi w’ikipe ya Los Angeles Clippers, watwaye shampiyona ya NBA inshuro ebyiri ari kumwe na San Antonio Spurs ndetse na Toronto Raptors – iyi kipe yayoborwaga na Masai Ujiri.
Kawhi azaganiriza abakinnyi ba Basketball bakiri bato barimo gutozwa mu Rwanda, anafungure kimwe mu bibuga bishya by’uyu mukino, nk’uko byemezwa na Giants of Africa.


