Umunyarwenya wo muri Uganda, Patrick Salvado, yashyize umucyo ku makuru maze gihe avugwa ku mugore we, Daphine Frankstock, ubu utuye muri Canada, avuga ko ameze neza kandi yishimye, nubwo hari hashize igihe havugwa ibihuha bitandukanye.
Mu mpera za 2024, hakwirakwiye inkuru zivuga ko Daphine yaba yaragiye rihishwa muri Canada, asize Salvado n’abana babo, agamije gushakira ubuzima bwiza muri iki gihugu.
Ariko Salvado yasobanuye ko icyemezo cyo kwimukira muri Canada cyafashwe n’impande zombi, gishingiye ku byifuzo by’umugore we, atari ibibazo by’urugo.
Yagize ati: “ Gushaka ubuzima bwiza ntibivuze ko hari ibibazo by’umuryango. Njye nshobora kuba narimo gukora neza, ariko umugore wanjye we ntabibone neza, agahitamo kujya gukorera umuryango mu kindi gihugu. Hari icyo mwumvise yaburaga mu buzima bwe cyagwa ubushyamirane hagati ye nanjye.”
Yongeyeho ko kuba ari icyamamare muri Uganda byamubereye imbogamizi mu gushakira umugore we akazi, kuko abashakaga kumukoresha batinyaga bavuga ko byazagira ingaruka mu gihe batamufashije.
Yagize ati: “ Ntibyanyoroheye kubona akazi k’umugore wanjye hano kuko abashaka ku mukoresha batinyaga bavuga ko nzabashyira ku karubanda nibamufata nabi kubera izina ryanjye. Ahubwo izina ryanjye rya mubereye inzitizi, bituma nta mahirwe abona.”
Ku bw’iyo mpamvu, ndetse n’inama y’abavandimwe ba Salvado basanzwe baba mu mahanga, Daphine yafashe icyemezo cyo kwimukira muri Canada. Uyu muhanzi avuga ko iki cyemezo cyabahaye ituze n’ubwumvikane mu rugo rwabo.
Ati: “Ameze neza, arishimye, kandi ibibazo twagiraga mu rugo ubu byarashize. Ubu turi mu bihe byiza cyane.”