• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Mu gihe benshi bamumenyereye nk’umukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu Rwanda, Niyitegeka Gratien, uzwi nka Papa Sava, amaze imyaka irenga 30 mu rugendo rutoroshye rw’ubuhanzi, rwuzuyemo kwihangana, guharanira inzozi no kwizera ko ejo hazaza hashobora kuba heza kurushaho.

Uyu mukinnyi wa filime ukunzwe cyane kubera amazina atandukanye yakoresheje mu buhanzi arimo Seburikoko na Sekaganda, aherutse gutanga ubuhamya butanga isomo rikomeye ku rubyiruko rwifuza kwinjira mu mwuga wa cinema. Yagaragaje ko ikimenyetso cy’intsinzi atari amafaranga menshi y’itangiriro, ahubwo ari kudacika intege.

Papa Sava agiye gusohora bwa mbere filimi nshya irangira itandukanye n’izo asanzwe asohora

Papa Sava yagarutse kuri uru rugendo mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo yari umutumirwa mu kiganiro “Meet Me Tonight”, kiri mu gikorwa cy’urwenya cya Gen-Z Comedy Show.

Mu kiganiro, yibukije uko akazi ke ka mbere muri cinema kamuhaye isomo ridasibangana. Ati: “Mu kiraka cya mbere nahembwe amafaranga ibihumbi 2 by’amafaranga y’u Rwanda n’Inkoranyamagambo (Dictionnaire).”

Nubwo ayo mafaranga yari make cyane, Papa Sava avuga ko atigeze yumva acitse intege, ahubwo byamubereye imbarutso yo gukomeza gukora cyane.

“Cinema si izina, ni urugendo”

Uyu mukinnyi asobanura ko kwinjira mu buhanzi atari amahitamo menshi yari afite, ahubwo byari inzira imwe rukumbi yari ashoboye kunyuramo. Yagize ati:
“I Kigali ntabwo ari iwacu. Nta sambu nari mfite munsi y’urugo rw’aho nacumbitse. Icyo nari nshoboye ni ugukina filime. Sinzi rero iyo nari mbireka icyo nari gukora.”

Papa Sava agaragaza ko cinema ari urugendo rurerure rusaba kwihangana no gukunda icyo ukora kuruta gushaka izina cyangwa amafaranga byihuse. Avuga ko uwinjiyemo agomba kwemera ko intangiriro zigora, ariko akizera ko ejo hashobora kuba heza kurusha ejo hashize.

Ubutumwa ku rubyiruko rwo muri iki gihe

Uyu mukinnyi wa filime ashimangira ko urubyiruko rwo muri iki gihe rufite amahirwe menshi ugereranyije n’igihe yatangiraga. Avuga ko ubu hari amashuri yigisha cinema, hari n’inkunga Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira mu guteza imbere uruganda rwa sinema.

Ati: “Ibyo twebwe dutangira ntitwigeze tubibona. Ubu urubyiruko rufite amahirwe, ariko bisaba kuyabyaza umusaruro.”

Filime “What a Day”: intambwe nshya mu rugendo rwe

Mu rwego rwo gukomeza kwagura imirimo ye, Papa Sava yatangaje ko yiteguye gushyira hanze filime ye ya mbere irangira, yise “What a Day”. Avuga ko ari filime ifite umwihariko ugaragara mu miterere yayo n’inkuru ivuga.

Ati: “Nashakaga gukora filime itandukanye n’izindi dusanzwe tubona. Ni filime ikurikira umuntu umwe n’ibimubaho mu munsi umwe. Ni intambwe ikomeye kuri njye.”

Iyi filime ifite iminota 128, ikinwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kandi ikibanda ku buzima bw’umuntu umwe mu buryo bwimbitse, bitandukanye n’uko filime nyinshi zo mu Rwanda zikorwa.

Biteganyijwe ko “What a Day” izamurikwa ku mugaragaro tariki ya 30 Mutarama 2026, mu birori bizabera muri Mundi Center. Abazitabira bazinjira baguze amatike, iki gikorwa kikazanahuzwa no kwizihiza imyaka 30 Papa Sava amaze mu buhanzi.

Iyi filime n’iyi ntambwe nshya byongera gushimangira Papa Sava nk’umwe mu nkingi za cinema nyarwanda, n’urugero rwiza rw’uko inzozi zitangira ari nto ariko zigakura zigakura iyo ziherekezwa no kwihangana.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro

Next Post

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
3 hours ago

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga, Todd Galberth na Naomi Raine, batangaje ko u Rwanda...

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
24 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Hari filime nshya iri gutegurwa igamije gusubiza mu ndorerwamo y’amateka imwe mu nkuru zibabaje ariko zinagaragaza ubutwari bukomeye bwabereye i...

Next Post
Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda
Ubuzima

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira
Imyidagaduro

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro
Ubuzima

Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone
Ikoranabuhanga

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.