Azarinda ahazaza hacu – Eminem yasabye Abanyamerika gutora Kamala Harris
Umuraperi wubatse izina ku rwego mpuzamahanga, Eminem, yatunguranye mu gikorwa cyo kwamamaza Visi Perezida Kamala Harris, aho yavugiye ijambo rimushyigikira ndetse asaba abafana be n'abanyamerika muri rusange kuzatora uyu mukandida w'Abademokarate.




