Nyuma y’imyaka 40 baratandukanye bongeye gusubirana banahura n’umwana wabo
Mu mwaka wa 1967, Kevin Carroll na Debbie Webber bari ingimbi ziga mu mashuri yisumbuye atandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bahujwe n’urukundo rw’ikinamico, aho bombi bari abanyamuryango b’amatsinda y’ikinamico mu mashuri yabo. Icyo gihe bahuriye mu kizamini rusange cyo kwiyandikisha, maze urukundo rutangira...









