Imvano yo Kuvugisha inani na rimwe: Imvugo yazanywe n’umwaduko wa Primyus ya Bralirwa.
Imvugo nyinshi zigenda zikoreshwa ahantu hatandukanye, kenshi na kenshi hakibazwa inkomoko yazo. Iyo bavuze bati kanaka “aravugisha inani na rimwe” si benshi bahita bumva inkomoko yabyo nubwo atari imvugo ya kera cyane. Iyo babonye umuntu wigize ibuye afite imvugo yo kwihenura ku bandi ku bw’icyo...









