Ubuyobozi bwa Etincelles FC bufashe icyemezo cyo kugenzura imbuga z’abafana nyuma y’imvururu zavuzwe
Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwafashe ingamba zikomeye bugamije gukumira imyigaragambyo n’ibikorwa by’urugomo byavugwaga mu bafana b’iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu, nyuma y’ibihe bigoye irimo muri Shampiyona y’u Rwanda. Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock, yandikiye umuyobozi w’abafana b’iyi kipe amusaba guhita afunga imbuga...









