• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, April 2, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Mu mahanga

Nyuma yo kwanga gushyingiranwa Yatewe urushinge rurimo virusi itera SIDA

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
March 21, 2026
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

 

Hari ikintu cyatangaje benshi cyabaye muri leta ya Telangana mu Buhinde, aho umugabo wari urakaye yateye umukobwa urushinge nyuma y’uko yanze ko bashyingiranwa.

Nyuma byamenyekanye ko urushinge uyo mugabo yamuteye rwarimo amaraso yanduye virusi itera SIDA.

Polisi yo muri ako gace ivuga ko uyu mugore ubu arimo kuvurwa.

Mu mezi make ashize, umuryango w’uwo mukobwa w’imyaka 24 utuye mu gace ka Annojiguda, n’umuryango w’umusore w’imyaka 25 bari baturanye, bari bemeye ko abo bombi bashyingiranwa.

Polisi ivuga ko imiryango yabo ubusanzwe ifitanye isano. Ibi bikaba bisanzwe biba mu muco w’Abahinde.

“Kubera ko ababyeyi b’uyu mugabo bakekwagaho kuba baranduye agakoko gatera SIDA, ababyeyi b’umukobwa bifuzaga ko umuhungu yabanza gupimwa mbere y’uko ubukwe buba.

“Ikizamini cya laboratwari cyagaragaje ko umuhungu yanduye SIDA. Ubukwe bwarahagaritswe,” ibi ni ibyatangajwe n’umuryango w’uyu mukobwa kuri sitasiyo ya polisi.

Umupolisi w’i Pocharam yagize ati: “Umusore yararakaye nyuma y’uko ubukwe buhagaritswe.”

“Iperereza ryacu ryagaragaje ko uyu musore yateye umukobwa urushinge, kugira ngo amaraso ye ayavange n’ay’umukobwa.

“Yatekerezaga ko aramutse amuteye SIDA, atazashobora gushaka undi muntu uwo ari we wese.”

“Yinjiye mu nzu ku ngufu”

Ababyeyi b’uyu mukobwa bavuze ko ibi byabaye ku ya 11 Werurwe

“Yari azi ko umukobwa wacu ari wenyine mu rugo. Yinjiye mu nzu yongeraho kumusaba ko babana, abyanze akoresha ingufu amutera urushinge rufite amaraso”, niko bavuze.

Uwo mukobwa yagize ubwoba bwinshi ku buryo atabibwiye ababyeyi be.

Nyuma y’iminsi mike, yatangiye kumva ubushyuhe bwinshi no kubabara aho yatewe.

Ababyeyi be bamujyanye kwa muganga ari na ho yabashije kubabwira ibyamubayeho, nk’uko babivuga.

Ababyeyi b’uyu mukobwa bagize bati: “Umuhungu yashakaga kwica umukobwa wacu amuteye urushinje rwa SIDA. Hakwiye gufatwa ingamba zikomeye mu mategeko.”

Yari azi ko arwaye agakoko gatera SIDA

Polisi yakiriye ikirego ku ya 13 Werurwe. Ukekwaho icyaha yatawe muri yombi, nk’uko byatangajwe n’umupolisi ushinzwe iperereza Vijay Bhaskar Reddy.

Polisi yagize iti: “Turimo gukora iperereza ku buryo yanduye virusi itera SIDA. Hari igihe avuga ko yavukanye iyi virusi, hari n’igihe avuga ko yanduye, turimo gukora iperereza kuri iki kibazo.”

Umukobwa wanduye ubu arimo kuvurwa. Nk’uko polisi ibivuga, ibizamini by’amaraso by’ibanze by’uyu mukobwa bigaragaza ko nta virusi itera SIDA afite, ariko ibizamini biracyakomeje.

Nk’uko abaganga babivuga, icyizere cy’uko koko nta virusi afite kizaboneka nyuma y’amezi abiri.

BBC yagerageje kuvugana na se w’umukobwa ariko ntiyashimye gusubiza.

“Ibimenyetso ntibikunze kugaragara ako kanya”

Dr. Pratik Patil Yashwant, inzobere mu ndwara zandura, yabwiye BBC ko nubwo uyu mukobwa nta virusi afite ubu, hakenewe ibindi bipimo mu byiciro bitandukanye.

Dr. Patil yagize ati: “Iyo amaraso y’umuntu wanduye agakoko gatera SIDA atewe mu wundi muntu, amahirwe yo kwandura aba arenga 90%.

“Mu ntangiriro, ibizamini bya PCR na ‘serology’ ntibishobora kugaragaza ubwandu. Ibi bizamini bigomba gusubirwamo inshuro nyinshi.”

Yongeraho ati: “Hari igihe virusi yihisha mu turemangingo tw’amaraso maze ibizamini ntibigire icyo bigaragaza ako kanya. Ku bw’ibyo, hakenewe igenzura rihoraho no gupimwa buri gihe.”

Meena Hariharan, umwalimu mu ishami ry’imitekerereze ya muntu muri Kaminuza ya Hyderabad, yavuze ko ibyakozwe n’uwo musore ari imyitwarire idahwitse.

Yagize ati: “Uru rubanza rugaragaza imyitwarire ya ‘niba ntabishoboye, nta wundi uzabishobora.’ Biterwa n’ubwikunde no kwikubira ibintu.”

Share2Tweet1Send
Previous Post

Biyoroheye, APR FC yongeye gufata umwanya wa mbere itsinze Amagaju FC

Next Post

“Ese Amavubi azafatirana aya mahirwe yiyunge n’abafana?” – FIFA Series

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Munyagwa yavuze ko Pallaso adakwiye kugereranywa na King Saha

Munyagwa yavuze ko Pallaso adakwiye kugereranywa na King Saha

by MUNYANKINDI Alphonse
2 hours ago

Umunyapolitiki wo muri Uganda Mubarak Munyagwa yinjiriye mu mpaka zimaze iminsi hagati y’abahanzi Pallaso na King Saha, avuga ko abo...

Rema Namakula yatangaje ko ubukwe bwe bwa Nikkah na Hamza Ssebunya bwabaye mu ibanga

Rema Namakula yatangaje ko ubukwe bwe bwa Nikkah na Hamza Ssebunya bwabaye mu ibanga

by MUNYANKINDI Alphonse
2 hours ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Rema Namakula yatangaje ko ubukwe bwe bwa kisilamu (Nikkah) n’umugabo we Hamza Ssebunya bwabaye kera mu...

DR Congo igiye mu gikombe cy’isi bwa mbere mu myaka irenga 50

DR Congo igiye mu gikombe cy’isi bwa mbere mu myaka irenga 50

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, izwi nka Leopards, yanditse amateka mashya nyuma yo kubona itike y’imikino ya...

Next Post
“Ese Amavubi azafatirana aya mahirwe yiyunge n’abafana?” – FIFA Series

"Ese Amavubi azafatirana aya mahirwe yiyunge n’abafana?" - FIFA Series

Marines FC yihereranye Mukura VS kuri stade Umuganda iyereka ko batiganye

Marines FC yihereranye Mukura VS kuri stade Umuganda iyereka ko batiganye

Nzakomeza kugira ibyo nkosora ngere ku bindi bishimishije’  Utagushimaninde wanditse amateka y’isi muri Cricket

Nzakomeza kugira ibyo nkosora ngere ku bindi bishimishije'  Utagushimaninde wanditse amateka y'isi muri Cricket

Munyagwa yavuze ko Pallaso adakwiye kugereranywa na King Saha
Imyidagaduro

Munyagwa yavuze ko Pallaso adakwiye kugereranywa na King Saha

by MUNYANKINDI Alphonse
April 2, 2026
Rema Namakula yatangaje ko ubukwe bwe bwa Nikkah na Hamza Ssebunya bwabaye mu ibanga
Imyidagaduro

Rema Namakula yatangaje ko ubukwe bwe bwa Nikkah na Hamza Ssebunya bwabaye mu ibanga

by MUNYANKINDI Alphonse
April 2, 2026
FERWAFA yamaganye abakinnyi b’Amavubi bazanye abana mu kibuga nyuma yo gutsinda
Ibirori

FERWAFA yamaganye abakinnyi b’Amavubi bazanye abana mu kibuga nyuma yo gutsinda

by MUNYANKINDI Alphonse
April 2, 2026
Ubushakashatsi bushya bwerekana uko Ukwezi kwavutse nyuma y’ikorwa rikomeye ryabaye mu isanzure
Ikoranabuhanga

Ubushakashatsi bushya bwerekana uko Ukwezi kwavutse nyuma y’ikorwa rikomeye ryabaye mu isanzure

by MUNYANKINDI Alphonse
April 2, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.