Nyuma y’iminsi Ykee Benda koze impanuka akajyanwa mubitaro kwitabwaho n’abaganga, uyu umuhanzi watangaje ko ameze neza yongeye kugaruka mu mirimo ye yaburi munsi, aho yongeye kugaragara mu ruhame arimo kwamamza ishyaka rya NRM mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko Umuyobozi wa Mpaka Record akomeretse mu mpanuka y’imodoka yabaye ku wa 8 Ukuboza, ubwo yari ari kumwe na bagenzi be babiri, aho bari mu rugendo berekeza mu Karere ka Kyegegwa mu Burengerazuba bwa Uganda, aho bari bagiye mu bikorwa byo kwamamaza ishyaka rya NRM.
Akimara gukora impanika y’imodoka, yafashe iminsi mike y’ikiruhukokugira ngo yivuze, amakuru dufite kugeza ubu n’uko uyu muhanzi yamaze kugaruka mu kazi ke.

Nyuma yo kuririmba muri Kakumiro no muri Kasambya kuri uyu munsi, uyu muhanzi ari kwitegura ibindi bitaramo ateganya gukorera mu turere twa Kagadi na Kikuube ku wa Gatandatu.
Itsinda rya Ykee Benda rivuga ko ari kwitwararika cyane ubuzima bwe, kandi ko ibintu byose biri kugenda neza, aho akurikiranirwa hafi n’umugore we.
Ykee Benda si ubwambere yari akoze impanuka cyane ko mu 2020, ubwo yari ari kumwe n’umuryango we bari mu rugendo. Kugeza ubu icyayiteye iy’impanuka kikaba kitaramenyekana.







