Kera mu mashuri, umwana wagiraga amanota 100% mu bizamini ni we witwaga umuhanga. Bagenzi be baramutinyaga, abarimu n’ababyeyi bakamushima ko arusha abandi ubwenge. Mu Rwanda, iyi myumvire yamaze igihe kinini, amanota afatwa nk’igipimo cy’ubwenge.
Ariko abahanga mu burezi bavuga ko gutsinda neza bishobora gusa kuba ikimenyetso cyo kwitegura neza ikizamini, atari ikimenyetso cy’ubuhanga buhanitse.
Damien Vassallo, Umuyobozi wa Ntare Louisenlund School i Bugesera, avuga ko bo batita ku manota gusa, ahubwo baha abanyeshuri amahirwe yo kugaragaza impano zabo. Iri shuri ryashinzwe n’abahoze biga muri Ntare School ya Uganda, barimo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Museveni. Ni ishuri rigezweho, aho umwaka w’amashuri utangirira kuri miliyoni 23 Frw ku munyeshuri wiyishyurira.
Vassallo avuga ko abanyeshuri benshi baturuka mu miryango ikomeye bagira igitutu cyo gutsinda, bakumva ko nibadatsinda ubuzima buzarangira. Ibi bishobora kubangiriza ubuzima bwo mu mutwe. Ashimangira ko gutsindisha ibizamini bisanzwe gusa bitanga umusaruro mucye, kuko ibyo umwana yize ashobora kubyibagirwa vuba.
Muri Ntare Louisenlund, abana bahabwa umwanya wo kugaragaza ibyo bashoboye binyuranye, aho guhatirwa gusubiza ibibazo by’ibizamini gusa. Vassallo avuga ko ibi bituma umwana akura mu bitekerezo, akamenya guhanga udushya, kandi agatera imbere mu buryo burambye.Ntare Louisenlund School ikoresha porogaramu zateguwe na International Baccalaureate (IB), umuryango mpuzamahanga ufite icyicaro i Genève mu Busuwisi. IB izwiho kubaka ubushobozi bw’umunyeshuri, aho amanota y’ibizamini bisanzwe agira uruhare rukeya mu byiciro byo hasi, hanyuma akaziyongerera mu byiciro byo hejuru.
Vassallo asaba ko u Rwanda rwatekereza gushyira mu bikorwa uburyo bwa IB ku masomo nka siyansi n’imibare, kuko bwakoreshejwe hirya no hino ku Isi bukagaragaza umusaruro. Avuga ko ubwo buryo bushishikariza abanyeshuri gutekereza mu buryo bwagutse no kumenya gukemura ibibazo.
Vassallo avuga ko abana benshi b’Abanyarwanda batinya kugerageza ibishya. Ariko abo muri Ntare Louisenlund batangiye kumenyera uburyo bushya, bakumva bashyigikiwe n’abarimu n’abayobozi, bigatuma bigaragaza no mu bintu bigoye.
Avuga ko ababyeyi bakwiye gufasha abana babo kwiga ibintu bitandukanye, aho kubafata mu murongo umwe gusa. Ibi bituma umwana agira amahitamo menshi mu buzima, yaba mu buvuzi, amategeko, ikoranabuhanga n’ibindi.
Nubwo ishuri rifite ibiciro biri hejuru, 90% by’abanyeshuri biga ku buruse ya Leta hashingiwe ku bushobozi bwabo. Abana bo mu miryango ikennye na bo barahabwa amahirwe, hagendewe ku mpano n’ubumenyi bafite, atari ku kuba ababyeyi babo bafite ubushobozi.
Ishuri rishaka abana bafite ubushobozi muri STEM n’ibindi byiciro by’ubumenyi, kandi rikabaha umwanya wo kugaragaza ibyo bashoboye. Vassallo ashimishwa no kubona ababyeyi bandikira abana babo amabaruwa abatera inkunga, ndetse n’abana bandika kabone n’iyo baba banditse nabi.