Umuririmbyi Ava Peace yatangaje impamvu atafata abandi bahanzikazi bakorana mu muziki nk’inshuti ze za hafi muri uru ruganda.
Mu kiganiro yagiranye na Now Media UG podcast, Ava Peace yasobanuye ko nubwo yakoranye n’abahanzikazi batandukanye kandi agirana na bo umubano mwiza, ibyinshi mu biganiro bagirana bigarukira ku kazi gusa.
Yagize ati: “Nta nshuti yanjye ya hafi mfitamo. Nakoranye na benshi ariko ntituganira cyane, n’iyo tuganiriye usanga tugaruka ku bucuruzi gusa. Birumvikana iyo tubonanye turasuhuzanya, ariko ntituganira bigeye kure.”
Mu myaka ishize, uyu muhanzikazi yakunze kugaragara ari kumwe n’abahanzi barimo Jowy Landa na Nandor Love, ibintu byatumye bamwe mu bafana bakeka ko bafitanye ubucuti bwihariye.
Icyakora Ava Peace yasobanuye ko nubwo bakunze ku ganira, nta n’umwe muri abo abarizwa mu nshuti ze za hafi cyane.
Yanavuze ku mubano afitanye na Winnie Nwagi, umwe muhanzikazi baherutse gukorana indirimbo yakunzwe cyane umwaka ushize yitwa “Batuleke.”
Nubwo iyo ndirimbo yagize kunzwe, avuga ko yubaha ndetse anishimira impano ya Nwagi, ariko Ava Peace yavuze ko Nwagi na we atari inshuti ye ya hafi.
Yasobanuye ko kubaha umuntu cyangwa kumufataho icyitegererezo ntibivuze ko muhita muba inshuti magara.
Yasoje agize ati: “Biterwa n’uko buri wese aba afite inshingano ze kandi no gukunda umuntu ntibivuze ko mugomba kuba incuti zifitanye umubano wa hafi cyane.”








