Umuraperi w’Umunyamerika NLE Choppa agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ya mbere mu gitaramo cya Fuego Fest, giteganyijwe kuba ku wa 24 Kamena 2026.
Amakuru dukesha The New Times avuga ko abategura iki gitaramo bo mu kigo cya Evolve Music Group bamaze kumvikana n’uyu muraperi kugira ngo abe ari we uzaba ari umuhanzi mukuru (headliner) muri iri serukiramuco ry’umuziki ritegerejwe na benshi.
NLE Choppa, amazina ye nyakuri akaba Bryson Lashun Potts, yavukiye mu mujyi wa Memphis mu 2002.
Yatangiye umuziki mu 2018 aho yahise amenyekana ku rwego mpuzamahanga mu gihe gito cyane, cyane cyane nyuma y’indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa Shotta Flow.
Uyu muraperi w’imyaka 23 y’amavuko azwiho indirimbo zakunzwe ku rwego mpuzamahanga zirimo Do It Again, Walk Em Down ndetse na Slut Me Out, zagiye zimufasha kwigarurira abakunzi benshi ba Hip Hop hirya no hino ku Isi.
Igitaramo cya Fuego Fest biteganyijwe ko kizahuza abakunzi b’umuziki benshi, cyane cyane urubyiruko rwo mu Rwanda no mu karere, aho bazabona amahirwe yo kureba imbonankubone umwe mu baraperi bagezweho muri Amerika.
Ku ruhande rw’abahanzi b’Abanyarwanda, biteganyijwe ko hazanagaragara abahanzi batandukanye bazataramana n’uyu muraperi mu rwego rwo guteza imbere uruganda rw’umuziki mu Rwanda no gukomeza kuzana ibitaramo mpuzamahanga i Kigali.
Nubwo amakuru arambuye ku bazataramana na NLE Choppandetse n’aho igitaramo kizabera ataratangazwa ku mugaragaro, abakunzi b’umuziki bamaze kugaragaza amatsiko menshi kuri iki gitaramo, bitewe n’izina rikomeye ry’uyu muraperi mu muziki wa Hip Hop ku Isi.
Abategura Fuego Fest biteganyijwe ko mu minsi iri imbere bazatangaza ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’amatike, aho igitaramo kizabera ndetse n’abandi bahanzi bazifatanya na NLE Choppa ku rubyiniro.
Ibi bikomeje kugaragaza ko Kigali iri kurushaho kuba igicumbi cy’ibitaramo mpuzamahanga bikomeye mu muziki muri Afurika y’Iburasirazuba










