Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirmbo, Niyo Bosco, kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025 mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yahasezeraniye imbere y’amategeko n’umukunzi we yitwa Mukamisha Irene bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.
Niyo bosco wamamaye mu ndirimbo zigiye zitandukanye nka Ubigenza ute?, uzabe intwari, Ibanga, Ubumuntu na Seka, n’izindi zigiye zitandukanye kandi kaba umwe mu bahanzi b’abahanga yaba mu kwandika no karirimba, agakundirwa uburyo abifatanya no gucuranga gitari, yamaze kurahirira imbere y’amategeko kuba umugabo wa Mukamisha Irene biyemeje kuzabana akaramata.

Basezeranye imbare y’amategeko nyuma y’iminsi mike Niyo Bosco, atangaje itariki y’ubukwe bwabo, buteganyijwe ku ya 16 Mutarama 2026.
Imihango yose ikurikiye y’uyu muhanzi yambikiyemo impeta Mukamisha Irene muri La Palisse Gashora ku wa 17 Nzeri 2025.
Ubwo yambikaga impeta umukunzi we, Niyo Bosco yahamije ko yifuzaga gukora iki gikorwa papa we akiriho, icyakora ntibyamuhira.
Ati “Ni ibirori nagombaga kwereka papa ataritaba Imana, n’ubundi rero akigenda nahise numva mugomba ideni ryo kubikora kuko hari abasigaye bamuhagarariye kandi bagomba kubona ibyiza.”
Ku rundi ruhande Niyo Bosco yongeye gushimangira urukundo afitiye umukunzi we, ati “Ndamukunda cyane kandi cyane!”









