Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, habaye ubukwe bw’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Noyo Bosco, Hamwe n’umukunzi we Mukamisha Irene. ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bindukanye birimo, Nyambo Jesc, Bwiza, Nana n’abandi bose bari aho bashyigikiye uyu muhanzi Niyo Bosc.
Imiryango yombi, yaba ku ruhande ry’umuryango wa Bosco no ku ruhande ry’umuryango wa Mukamisha, yemeye kandi baha umugisha urugo rw’aba bombi.
Nyuma yo gusaba no gukwa, Niyo Bosco yashyikirijwe umugeni weamwambika impeta y’urukundo ruhebuje byose, anamusaba kuzabana mu byiza no mu bibi, bakazabana ibihe byose by’ubuzima bwabo bwose.
Ku wa 17 Nzeri 2025, nibwo Niyo Bosco yambitse impeta Mukamisha Irene mu birori byari byitabiriwe n’ibyamamare birimo Vestine na Dorcas, Bwiza, Jounior Giti na Chriss Eazy.
Icyo gihe, umuhanzikazi Bwiza wari waje kumushyigikira ndetse wanamwambariye uyu munsi, yavuze ko byamushimishije cyane kubona mugenzi we w’umuhanzi yishimye.
Yagize ati: “Nari nishimye cyane, wagira ngo ninjye wari ugiye kwambikwa impeta, ni ibintu byari byiza cyane kuri njye kandi ntewe ishema na Niyo Bosco.”
Ku wa 10 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, Niyo Bosco na Mukamisha Irerne bahisemo gusezerana imbere y’amategeko, biyemeza kubana nk’umuntu umwe.
Byari biteganyijwe ko nyuma yo gusaba no gukwa, bazagukomereza mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana mu birori byabereye muri Kaleb Garden.










