Umuraperi Navio yatangaje ko nubwo abahanzi bo muri Uganda bahabwa inkunga n’ibigo by’ubucuruzi, amafaranga binjiza mu muziki atiyongera nk’uko byari bikwiye.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Navio yavuze ko hari imyumvire ikunze kugaragara mu bahanzi bo muri Uganda ivuga ko muri Kenya ari ho abahanzi bahembwa neza binyuze mu mafaranga ava ku ndirimbo zicurangwa kuri radiyo (royalties).
Icyakora, ngo amaze gukurikirana neza uko ibintu bihagaze, yasanze n’aho hari ibibazo.
Yavuze ko abahanzi bakomeye bo muri Kenya na bo bagiye bagaragaza ko amafaranga bahabwa ari make ugereranyije n’uburyo indirimbo zabo zicurangwa.
Mu bo yatanzeho urugero harimo itsinda Sauti Sol ndetse n’umuririmbyi Bien-Aimé Baraza, bagiye bagaragaza ko amafaranga bakura ku ndirimbo zicurangwa kuri radiyo ari make.
Navio yavuze ko ibi byamweretse ko ikibazo cy’igihembo cy’abahanzi atari icy’iwabo gusa, ahubwo ko kiri no mu bindi bihugu byo mu karere.
Nubwo bimeze gutyo, uyu muraperi yavuze ko inganda z’umuziki zo muri Uganda na Kenya zikwiye gukomeza kwigiranaho kugira ngo zirusheho kunoza uburyo abahanzi bahembwamo.

Yanagarutse ku cyo yise “icyuho cy’ibigo by’ubucuruzi” mu muziki wa Uganda.
Yavuze ko nubwo ibigo byinshi bikomeje gutera inkunga ibikorwa by’imyidagaduro n’abahanzi, amafaranga abahanzi bahabwa atiyongera bijyanye n’uko umuziki wabo ugenda ugera ku bantu benshi kurushaho.
Yasobanuye ko mu myaka yashize umuhanzi yashoboraga kugera ku bantu bagera kuri miliyoni 10 akishyurwa amafaranga runaka, ariko kuri ubu nubwo umubare w’abakurikira umuziki wiyongereye cyane, amafaranga abahanzi bahabwa akiri hafi ya ya yandi.
Navio yagereranyije ibi n’ibibera muri Nigeria, aho yavuze ko uko umuziki w’umuhanzi urushaho kumenyekana ari na ko amafaranga yishyurwa mu bitaramo cyangwa mu bufatanye n’ibigo agenda yiyongera cyane.
Yasoje ashimangira ko igihe kigeze ngo amafaranga abahanzi bahembwa ajyane n’iterambere n’ubwinshi bw’abakurikira umuziki wabo.







