Nyampinga w’u Rwanda 2020, Naomi Nishimwe yahishuye ko anyuzwe n’umugabo we Michael Tesfay ndetse ko aguwe neza mu gihe kingana n’umwaka bamaze bahanye isezerano imbere y’amategeko ryo kubana akaramata.
Ni amagambo Naomie yasangije abamukurikira barenga ibihumbi 500 ku rubuga rwa Instagram, ku wa 27 Ukuboza 2025, maze amafoto arikumwe n’umugabo we Michael Tesfay.
Naomi yatangiye avuga ko iyi tariki yihariye mu buzima bwaba bombi kuko aribwo imbere y’amategeko bahisemo kwemeza ko bazakundana kandi bakitanaho ubuzima bwabo bwose.
Yakomeje avuga ko umunsi wa mbere ahura na Tesfay utajya umuva mu mutwe, kuko bagiranye ibihe byiza bitewe n’uburyo uyu musore yamwitayeho yaketse ko byaba ari bimwe byagahararo.
Ati ” Ndacyibuka inshuro ya mbere mpura na Michael, Tariki ya 29 Ukuboza 2021, ni bimwe mu bihe bya mbere byiza nagize mu buzima bwanjye, uburyo yamvugishije, uburyo yanyitayeho, mu by’ukuri nacyetseko ari bimwe by’urukundo rushya, bimwe birangirana n’agahararo, ariko reba nyuma y’imyaka ine, urukundo ntirwigeze ruhinduka.”
Naomi yakomeje avuga ko yasenze asaba Imana umuntu uzamukunda urudashira, maze nyuma y’ukwezi kumwe imuha Michael Tesfay asobanura nk’umugabo udasanzwe, kandi umuhwitura amwibutsa gukora no gukurikira inzozi ze kuko kimwe mubyo yanga urunuka harimo n’ubunebwe.
Nishimwe Naomi yakomeje avuga ko anejejwe no kuba aba bombi bamaze umwaka baseseranye imbere y’amategeko, aboneraho gushimira Tesfay kubwo kumugirira icyizere akamugira umufasha we.
Naomi na Michael Tesfay basezeranye imbere y’amategeko, tariki ya 27 Ukuboza, naho tariki ya 29 Ukuboza 2024 aba bombi bakora ubukwe mu birori bibereye ijisho byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe.
Mu gihe bamaranye Nishimwe Naomie yanditse igitabo kigaruka ku rugendo rw’ubuzima bwe, ashimira cyane Tesfay ko yamufashije gutera iyi ntambwe, ndetse muri iki gitabo yagarutse ku bihe bikomeye we n’umugabo we banyuranyemo birimo no kuba inda yari atwite yaravuyemo ibizwi nka ‘Miscarrage’.







