Kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025, Bimwe mu byamamarere birimo umuhanzikazi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Yemi Alade wo muri Nigeria, hamwe na Bacary Sagna, wahoze ari muri myugariro w’ikipe ya Arsenal , bageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho baje kwitabira umuhango wo Kwita Izina igajyi, ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Musanze.
Ibi byamamare byakiriwe mu byishimo n’abakunzi b’umuziki n’umupira w’amaguru, ndetse bigaragaza ko uyu muhango umaze kuba umuyoboro wo gusakaza umuco wa banyarwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Mu gihe yari ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Yemi Alade yakiriwe na Amb Olibier Nduhugirehe amuha ikaze Yemi alade yaje mu Rwanda mu birori byo kwita izina. Yanagaragaje ibyishimo byo kongera gusura u Rwanda, ashimangira ko ari igihugu gitekanye kandi gifite umuco wihariye. Ku ruhande rwe, Bacary Sagna yavuze ko ari ishema rikomeye kuba agiye kugira uruhare muri uyu muhango ufite agaciro gakomeye ku rwego rw’Isi.
Umuhango nyirizina uteganyijwe kubera mu Mujyi wa Musanze mu Kiningi, witabiriwe n’abarimo abayobozi, abashyitsi mpuzamahanga n’abanyarwanda benshi, aho hasobanurwa icyerekezo cyo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka.
Kuva u Rwanda rwatangira umuhango wo Kwita Izina, igihugu kimaze kuba umusingi ukomeye, guteza imbere ubukerarugendo ndetse no gusigasira ibimenyetso by’umurage nyarwanda.