Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko madovize yinjizwa n’ibikomoka ku buhinzi birimo nk’ikawa, icyayi, imboga n’imbuto u Rwanda rwohereza mu mahanga yakomeje kwiyongera buri mwaka.
NAEB yatangaje ko kuva mu 2020 kugera mu 2025 ibikomoka ku buhinzi u Rwanda rwagiye rwohereza hanze byagiye byiyongera buri uko imyaka yagiye ishira cyane cyane ku gihingwa cya kawa n’icyayi.
Mu mibare NAEB yatangaje yerekanye uko imibare yagiye yiyongera mu myaka itanu aho nko mu mwaka wa 2024-2025 ikawa yinjije agera kuri miliyari 169.4 Frw ugereranyije na miliyari 89.6 Frw yari jinjije mu 2020-2021.
Yagaragaje ko ku ruhande rw’icyayi naho imibare yagiye izamuka aho mu 2024-2025 cyinjije miliyari 161.8 Frw avuye kuri miliyari 131.2 Frw cyari cyinjije mu 2020-2021.

Kawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu kinjiriza u Rwanda amadovize menshi
Ni mu gihe kandi imboga n’imbuto nazo amadovize yiyongeye kuko yavuye kuri miliyari 41.9 Frw yariho mu 2020-2021 agera kuri miliyari 125.5 Frw mu 2024-2025.
Muri rusange mu myaka itanu ishize kuva 2020 kugera mu 2025 ikawa yinjije asaga miliyari 400 Frw, icyayi cyinjiza izirenga miliyari 500 Frw mu gihe imboga n’imbuto zinjije arenga miliyari 200 Frw.
Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda agatubutse. Mu 2023/2024 ibyoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 839,2$ (arenga miliyari 1.162 Frw).
Byumwihariko ikawa y’u Rwanda ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu, bimaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga ndetse binyuze mu mushinga wa PSAC (Promoting Smallholder Agro–export Competitiveness) uzarangira mu 2029 biteganjyijwe ko muri uwo mwaka hazaba haratewe ingemwe miliyoni icyenda z’ikawa kuri hegitari 3050.
PSAC igamije gufasha abahinzi bato b’ibihingwa byoherezwa mu mahanga, kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza kugira ngo ubashe guhatana ku masoko mpuzamahanga.
Muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha ubukungu (NST2), u Rwanda rufite intego ko amadovize yinjinzwa n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga, azaba ageze kuri miliyali 1,54 z’Amadorali ya Amerika muri 2029.










