Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko yateye inkunga igitaramo “Niwe Healing Concert” cy’umuramyi Richard Nick Ngendahayo, hagamijwe gukomeza gushishikariza abakiriya bayo gukoresha Serivisi ya Caller Tunez, dore ko n’indirimbo z’uyu muramyi ziri mu zicurangwa muri iyi serivisi.
Ibi byatangajwe na Alain Numa, umukozi wa MTN Rwanda, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri BK Arena ku wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo 2025, mu gihe uyu muramyi ari mu myiteguro yo gutaramira muri iyi nzu iberamo ibitaramo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo 2025. Ni igitaramo agiye gukora nyuma y’imyaka 17 yari amaze abarizwa mu Mujyi wa Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Alain Numa yatangiye ashimira Richard Nick Ngendahayo n’itsinda ritegura iki gitaramo, agira ati: “Munyemerere nshimire Richard Nick Ngendahayo ndetse n’abateguye iki gitaramo batwemereye nka MTN kugira ngo tubone uyu mwanya wo kuza gufatanya na bo. Ushobora kuba ufite ubushobozi cyangwa amafaranga, ariko ntibivuze ko imiryango ihita ifunguka.”
Yakomeje avuga ko kuba MTN yarifatanyije n’iki gitaramo ari ikimenyetso cy’uko “imiryango yafungutse”, ashimira Imana kuba yagaruye Richard Nick mu gihugu, ati: “Dushima Imana yamutuzaniye, tukongera guhura nawe. Dutegereje ibihe byiza.”
Numa yavuze ko by’umwihariko MTN yifatanyije na “Niwe Healing Concert” mu rwego rwo kongera gukangurira abantu gukoresha serivisi ya Caller Tunez. Ati: “Ukanda 193#. Ku ndirimbo za Richard Nick ukanda 193*91# ubone Caller Tunez ye, bityo abaguhamagara bakajya bumva indirimbo ze.”
Yongeyeho ko gukoresha iyi serivisi bifasha guteza imbere umurimo w’ivugabutumwa n’abahanzi muri rusange, haba kuri MTN ndetse no kuri Richard Nick Ngendahayo ubwe. Ati: “Harimo gukomeza umurimo w’ivugabutumwa kugira ngo ugere kure, ariko nanone harimo gutuma amafaranga yinjira kuri twe no kuri we.”
Iki gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo kiri mu bitegerejwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyitezweho guhuza imbaga y’abaramyi bifuza kuryoherwa n’umuziki we umaze imyaka irenga 20 ukora ku mitima ya benshi.







