Umuhanzi uri mu bakize muri Afurika Mr Eazi nyuma yo gukora ubukwe bwabereye ku migabane itatu yaje mu Rwanda gusura ibikorwa by’ubucuruzi yahatangije mu 2022.
Mr Eazi wahiriwe n’ishoramari mu bihugu 18 byo muri Afurika ari kugirira ibihe mu Rwanda.
Mr Eazi ufatwa nk’umwe mu bahanzi batunze agatubutse muri Afurika, kuri ubu ari mu Rwanda aho yaganiriye n’abashinzwe ibijyanye n’imisoro mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro (RRA).
Abinyujije kuri X yashimiye ko yatangiza Chop Life Gaming , imikino y’amahirwe yashyize ku isoko ry’u Rwanda mu 2022 amaze kwinjiza mu isanduku ya Leta asaga miliyali 17 biciye mu gusora.Mr Eazi yashimiye u Rwanda rushyira imbere kurwanya ruswa umushoramari yunguka kandi na Leta ikinjiza.