Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasabye abahinzi n’aborozi bo hirya no hino mu gihugu gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe mu mahugurwa atandukanye, bakora ubuhinzi n’ubworozi mu buryo bw’umwuga kandi bugezweho, hagamijwe kongera umusaruro, kwihaza mu biribwa no guteza imbere imibereho yabo.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr. Uwituze Solange, ku wa Kabiri tariki ya 30 Ukuboza, mu muhango wo gusoza amahugurwa y’Abafashamyumvire b’Ishuri rihugura ku mikorere inoze y’ubuhinzi (Farmer Field School – FFS), yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) mu Rwanda.
Aya mahugurwa yahawe abahinzi n’aborozi barenga 90 baturutse mu turere dutandatu two mu gihugu, aritwo Burera, Rutsiro, Gatsibo, Nyagatare, Bugesera na Ruhango. Yashyizwe mu bikorwa binyuze mu mushinga DeSIRA-CDI, uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ugamije guteza imbere ubuhinzi burambye bushingiye ku bumenyi ngiro n’imikoranire y’abahinzi.

Abahuguwe ni abafashamyumvire bazajya bakorana bya hafi n’abahinzi n’aborozi mu midugudu, babafasha gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa amahame y’ubuhinzi bugezweho, harimo guhinga no korora hifashishijwe ikoranabuhanga ryoroshye, gucunga neza imyaka n’amatungo, kurwanya indwara n’ibyonnyi mu buryo burambye, no kurengera umutungo kamere.
MINAGRI irasaba abahuguwe gusakaza ubumenyi bahawe
Mu ijambo rye, Dr. Uwituze Solange yashimiye RAB, FAO n’abandi bafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya mahugurwa, agaragaza ko ubumenyi bwatanzwe buzagira uruhare runini mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’imibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Ubumenyi mwungukiye muri aya mahugurwa ntibugomba kuguma kuri mwe gusa, ahubwo bugomba kugera ku bahinzi mu buryo bufatika. Nimufashe kongera umusaruro, guteza imbere umutekano w’ibiribwa no guhindura imibereho yabo, bityo mugire uruhare rufatika mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.”
FAO yagize icyo isaba abahuguwe
Ku ruhande rwa FAO mu Rwanda, abayobozi b’iri shami bagaragaje ko aya mahugurwa ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubuhinzi burambye bushingiye ku kwiga binyuze mu bikorwa (hands-on learning), aho abahinzi bigira ku murima, bagasangira ubumenyi n’ubunararibonye, bakigisha bagenzi babo.
Abafashamyumvire basoje amahugurwa na bo bagaragaje ko bungutse ubumenyi bufatika buzabafasha gukorana neza n’abahinzi n’aborozi, bagahindura imikorere y’ubuhinzi gakondo ikajya mu buhinzi bw’umwuga butanga umusaruro mwinshi kandi burengera ibidukikije.
Biyemeje gukomeza gukorana n’inzego z’ibanze n’abahinzi mu midugudu, kugira ngo ubumenyi bahawe bugire impinduka zigaragara mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, kwihaza mu biribwa no kuzamura imibereho y’imiryango nyarwanda.










