• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, April 9, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Amateka

Mibirizi: “Hari aho bicaga Abatutsi bakabarya imitima, abana bakanywa igikoma kirimo acide”

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
April 9, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bakomeje kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Munyanshoza Dieudonné uzwi nka Mibirizi yagarutse ku bubyimba ndengakamere bwagaragaye mu gihe cya Jenoside. Yavuze ko mu gace akomokamo hari abicaga Abatutsi bakabarya imitima, ndetse hari n’abana n’abagore bahabwaga igikoma kirimo acide kigahitana ubuzima bwabo.

Amateka y’ubugome yabaye iwabo

Mibirizi, uvuka mu Karere ka Rusizi, yavuze ko hari ahantu hitwa mu Gatandara aho abantu bicwaga hakaba n’ababaryaga imitima yabo. Yavuze ko ibyo bikorwa by’ubugome byabayeho kandi bikaba bizwi n’abahatuye.

Yanagarutse ku byabereye ku Gasozi ka Karama, aho bivugwa ko abagore n’abana bagiye guhungishwa ariko bikarangira babafungiranye mu nzu bagasigara bicwa n’inzara.

Yagize ati “Bamaze kubicisha inzara, baje kubazanira igikoma bagishyiramo acide. Bakinyoye bahita bapfa.”

Igitabo gishingiye ku ndirimbo zo Kwibuka

Uyu muhanzi umaze kumenyekana cyane mu ndirimbo zo Kwibuka, yavuze ko ateganya gusohora igitabo kizashingira ku mateka y’udusozi yagiye aririmba mu ndirimbo ze.

Yasobanuye ko mu myaka ishize yakoze indirimbo nyinshi zivuga ku mateka ya Jenoside mu duce dutandukanye tw’igihugu, aho yaje gusanga zimaze kugera hafi ku ijana.

Ati “Naje gusanga maze gukora indirimbo zivuga ku dusozi tugera hafi ku 100. Natekereje ko byaba byiza kuzihuriza mu gitabo kugira ngo n’abadafite umwanya wo kumva indirimbo babashe gusoma ayo mateka.”

Yavuze ko nubwo atari asanzwe ari umwanditsi, uko yakomezaga kwandika yagiye arushaho kunguka ubunararibonye mu gukoresha amagambo, bituma igitabo cye kirushaho kuba cyiza.

Yababariye abamwiciye nubwo batigeze babimusaba

Mibirizi yavuze ko nubwo Jenoside yamutwaye abo mu muryango we, abamwiciye nta n’umwe wigeze aza kumusaba imbabazi. Icyakora yavuze ko we yahisemo kubabarira.

Ati “Nta muntu wigeze uza kunsaba imbabazi, ariko njyewe narabyakiriye kandi narabababariye. Hari n’abo duhura tukaganira bisanzwe.”

Gusa yavuze ko ababazwa n’abakomeje kunangira umutima bakanga gusaba imbabazi, abasaba gutera iyo ntambwe mu gihe igihari.

Munyanshoza Dieudonné avuka mu muryango w’abana icyenda, aho bane muri bo barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Previous Post

Al Hilal SC yifatanyije n’Abanyarwanda mu #Kwibuka32

Next Post

Kate Bashabe: “Nyuma y’imyaka 32 Jenoside ihagaritswe imitima imwe imenetse ntirakira”

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutse

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutse

by Alex RUKUNDO
59 minutes ago

Abahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, barimo Harmonize ndetse n’itsinda rya Good Lyfe, bifatanyije n’u Rwanda n’Isi muri iki...

Kwibuka: Musinga Joe yakoze indirimbo ‘Agakanzu ka Murerwa

Kwibuka: Musinga Joe yakoze indirimbo ‘Agakanzu ka Murerwa

by Alex RUKUNDO
4 hours ago

Umuhanzi Ndayishimiye Musinga Joseph uzwi nka Musinga Joe, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Agakanzu ka Murerwa”, igaruka ku mateka yihariye...

Bwiza yabwiye urubyiruko ko Kwibuka atari igihe cyo kuruhuka

Bwiza yabwiye urubyiruko ko Kwibuka atari igihe cyo kuruhuka

by MUNYANKINDI Alphonse
5 hours ago

Mu gihe u Rwanda riri mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzikazi Bwiza...

Next Post
Kate Bashabe: “Nyuma y’imyaka 32 Jenoside ihagaritswe imitima imwe imenetse ntirakira”

Kate Bashabe: “Nyuma y’imyaka 32 Jenoside ihagaritswe imitima imwe imenetse ntirakira”

Yasanzwe ari konka umurambo wa nyina, nyuma aza kubabazwa n’uko atazi inkomoko ye

Yasanzwe ari konka umurambo wa nyina, nyuma aza kubabazwa n’uko atazi inkomoko ye

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutse
Amateka

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutse

by Alex RUKUNDO
April 9, 2026
Kwibuka: Musinga Joe yakoze indirimbo ‘Agakanzu ka Murerwa
Amateka

Kwibuka: Musinga Joe yakoze indirimbo ‘Agakanzu ka Murerwa

by Alex RUKUNDO
April 9, 2026
Bwiza yabwiye urubyiruko ko Kwibuka atari igihe cyo kuruhuka
Amateka

Bwiza yabwiye urubyiruko ko Kwibuka atari igihe cyo kuruhuka

by MUNYANKINDI Alphonse
April 9, 2026
Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32
Imyidagaduro

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32

by MUNYANKINDI Alphonse
April 9, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.