Mu gihe bamwe mu bahanzi bakomeye bakomeje gushora imbaraga mu mishanga itandukanye izabafasha kuzamura imiziki yabo, Ngabo Medard Jobert, wamenyekanye ku izina rya Meddy, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda, yatangiye urugendo rushya mu muziki, aho asigaye akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu muhanzi wubatse izina ku ndirimbo zikora ku mitima ya benshi, zaba iz’urukundo (imitoma) cyangwa iza Gospel, yafashe icyerekezo gishya gishingiye ku kwimakaza Imana no kugaragaza urugendo rwe mu kwizera.
Amakuru avuga ko Meddy ari mu gihe cy’imirimo ikomeye yo kurangiza Album nshya, yibanda cyane ku ndirimbo zigaragaza icyerekezo cy’umwuka, ziganisha ku kwibutsa abatuye Isi gukomeza guha Imana icyubahiro.
Ni Album iri gukorerwa mu buryo bugezweho, aho buri ndirimbo iri gutunganywa n’aba-producer batandukanye, mu rwego rwo gutanga urwego rushya rw’umuziki ugezweho, utunganijwe neza kandi ufite ireme.
Amakuru yizewe avuga ko iyi Album ari yo Meddy azabanza gushyira hanze mbere y’uko yemeza itariki y’uruhererekane rw’ibitaramo ateganya gukora mu bihugu bitandukanye, birimo n’u Rwanda.
Abari hafi y’uyu muhanzi bavuga ko umusaruro w’iyi Album uzaba intangiriro y’urundi rugendo rwa Meddy mu muziki, ruzanajyana no gushyira ku murongo ibitaramo bishobora kuba by’umwihariko mu Rwanda.
Mu minsi ishize, Meddy yanyuze ku mbuga nkoranyambaga ze atangaza ko “mu gihe kidatinze” azagera i Kigali. Aya magambo yavugishije benshi, ahita aba igicaniro cy’ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, aho benshi bibajije niba koko uyu muhanzi wimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kugaruka mu gihugu cye.
Umwe mu bafana be yamubajije igihe azagarukira mu Rwanda, Meddy amusubiza mu buryo bumeze nko guhishura amabanga ajyanye n’akazi ke, ko hari byinshi ari gutunganya mbere yo gukandagira i Kigali.
Ubu butumwa bwakiriwe nk’ikimenyetso cy’icyizere ko umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka Holy Spirit, Adi Top, Slowly na Blessed ari kwitegura kongera guhura n’abafana be mu buryo bwagutse.
Amakuru akomeza avuga ko Meddy atarateganya guhita yinjira mu bitaramo, ahubwo azabanza gushyira hanze Album ye nshya, ari na yo izamutera gufata icyemezo gikomeye cyo kongera kugaragara ku rubyiniro.
Biravugwa kandi ko imikorere y’iyi Album ari yo izamufasha gufata umwanzuro w’uko azagaruka mu Rwanda no gutaramira abanyarwanda, bijyanye n’igihe amaze adataramira mu gihugu cy’amavuko.
Nyuma yo gusohora indirimbo nshya Blessed, yakiriwe neza n’abafana n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Meddy yagaragaje ko ari mu gihe cyo kugaragaza uruhande rwe rw’umwuka n’ubuzima bushya.
Iyi ndirimbo, kimwe n’izindi ziri gutunganywa muri Album nshya, zifatwa nk’ibice bigize umugambi mushya mu muziki wa Meddy, umugambi wubakiye ku gukiza, guhumuriza no gusubiza imitima y’abantu ku Mana.







