U Rwanda rugiye kongera kwigaragaza ku ruhando rwa Afurika binyuze mu muco warwo, aho umuhanzi w’inararibonye mu njyana ya gakondo, Intore Massamba, agiye gutaramira mu birori bitegurwa ku ruhande rw’Igikombe cya Afurika cy’Umupira w’Amaguru (CAN) giteganyijwe kubera muri Maroc.
Uyu muhanzi afatanyije n’itsinda ry’ababyinnyi gakondo n’abacuranzi bo muri Symphony Band, yerekeje muri Maroc kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Ukuboza 2025, aho bazitabira ibirori byiswe “Heirs of Greatness Day”, biteganyijwe kuba ku matariki ya 8 na 9 Mutarama 2026.
Ibi birori biri mu bikorwa byateguwe hagamijwe kugaragaza ubukungu bw’umuco w’ibihugu bitandukanye bya Afurika, binyuze mu muziki, imbyino n’ubundi buhanzi butandukanye, bigahuza abafana b’umupira w’amaguru n’abakunzi b’umuco.
Intore Massamba yatangaje ko yatumiwe muri ibi birori na sosiyete Can Event, isanzwe itegura ibikorwa by’umuco biba ku ruhande rwa CAN, avuga ko bahisemo u Rwanda nyuma yo kunyurwa n’uburyo akora umuziki uhuza gakondo n’iya none.
Ati: “Bakunze cyane uko mpuza umuziki gakondo Nyarwanda na Afro-fusion, bigatanga umwimerere wihariye w’umuco wacu.”
Yakomeje avuga ko kumenyekanisha umuco nyarwanda mu birori bikomeye nk’ibi ari ishema rikomeye kuri we no ku gihugu muri rusange, ashimangira ko umuziki gakondo ufite ubushobozi bwo guhuza Abanyafurika b’ingeri zitandukanye.
Igikombe cya Afurika cy’uyu mwaka cyatangiye ku wa 21 Ukuboza 2025, gifungurwa n’abahanzi bakomeye barimo Davido wo muri Nigeria na French Montana ufite inkomoko muri iki gihugu, mu gihe kuri ubu amakipe akomeje guhatanira itike ya ¼ nyuma y’imikino yakomeje gukinwa kugeza ku wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2025.
Iyi shampiyona izasozwa ku wa 18 Mutarama 2026, hakazakinwa umukino wa nyuma uzabera mu murwa mukuru wa Maroc, Rabat, mu gihe u Rwanda ruzaba rwaramaze kugaragaza ko umuco warwo nawo ufite umwanya ku ruhando rwa Afurika.







