Mu gihe impaka n’imvugo zishingiye ku guhangana bikomeje kuvugwa mu muziki Nyarwanda, umuhanzi w’inararibonye Massamba Intore arasaba ko ubuhanga n’ubuhanzi ari byo bihabwa umwanya, aho gukomeza imvugo ziseserezanya zidahesha icyubahiro umuziki n’indangagaciro z’u Rwanda.
Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yari amaze gutaramira abaturage bo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nyarubuye, mu gitaramo ‘Kirehe Twataramye’. Uyu muhanzi yatangiye avuga ko umwaka wa 2025 wamubereye mwiza cyane yaba mu bikorwa bye ndetse no mu bikorwa bya gakondo muri rusange.
Ati “Kuri njye wabaye umwaka mwiza cyane, umwaka nagizemo amahirwe menshi, ibikorwa byiza, inganzo nyinshi hari n’indirimbo mu by’ukuri yijyanye yakunzwe cyane ya Rwabihama. Hari n’izindi nyinshi, hari ibitaramo byinshi nagiye nkora hanze yaba ari ibyanjye ku giti cyanjye nk’umuhanzi n’ibindi nashoboye kujyana n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza.’’
Ku bijyanye n’ibintu bitagenda neza mu muziki abona bikwiriye guhagarara, Massamba yavuze ko atari byinshi, agaruka ku bintu bijyanye no gutukana, kuvuga nabi abahanzi bamwe babahimbira, ashimangira ko byagaragaye muri uyu mwaka kandi ko bihagaze byafasha abahanzi.
Ati “Ibyo ni ubunyamusozi bazabyihorere ntabwo ari byiza. Na biriya abantu bashaka guhangana bikavukamo n’andi magambo atari meza nabyo ntacyo numva byatwungura ku gihugu cyaciye mu mateka atari meza, ntabwo mu muziki ariho hantu hagomba kuzamo ibyo byose bidafite idangagaciro z’u Rwanda.’’
Yavuze ko Umunyarwanda wifuzwa ari ufite indangagaciro n’ubutwari bitarimo guhangana ahubwo ko abantu bakwiriye kuba abahanga bashobora guhigana. Yabihuje kandi n’ibimaze iminsi bivugwa hagati ya Bruce Melodie na The Ben byo guhangana agaragaza ko bidakwiye.
Ati “Biriya ntabwo nabyitayeho cyane, icyo nzicyo Bruce Melodie ni umuhanzi mwiza cyane w’umuhanga, The Ben nawe ni umuhanga cyane, abo bantu kubahuza mu nzu imwe hagamijwe kwishima ni byiza n’aho biriya by’iruhande ni ibintu bigufi badakwiriye guha agaciro, nibatarame bareke kubiherekeresha amagambo atari mu ndangagaciro zacu, atari mu bupfura n’ubutore.’’
The Ben na Bruce Melodie bafite igitaramo bazahuriramo tariki ya 1 Mutarama 2026 kizabera muri BK Arena. Mbere y’uko iki gitaramo kiba, buri muhanzi yakoze indirimo yibasira mugenzi we, bo ubwabo bakavuga ko ari ugutebya no kuryoshya umuziki Nyarwanda mu gihe hari abandi bakomeje kubona ko ibyo aba bahanzi bari gukora ari ukwibasirana.








