Marines FC yatsindiye Mukura VS&L i Rubavu kuri Stade Umuganda ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2026, wasifuwe na Ngaboyisonga Patrick utaruherutse kugaragara mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda.
Ni umukino wari uryoheye ijisho kuko aya makipe yombi yakinaga neza. Mukura VS yatangiye neza ndetse mu minota itanu ya mbere yari yamaze kubona koruneri zigera muri eshatu kubera gusatira cyane, ndetse ku munota wa gatanu Bouateng Mensah yahushije uburyo bwari kuvamo igitego ku ishoti rikomeye ryakuwemo n’umuzamu Irambona Vally.
Gusa Ikipe ya Marines itozwa na Yves Rwasamanzi, yahise itinyuka nk’ikipe iri mu rugo, iyobora umukino ndetse Mukura iribura irarushwa cyane. Bidatinze, Mbonyumwami Taiba yahise afungura amazamu ku munota wa 18, ashimangira ko ari rutahizamu uyoboye abandi mu bitego mu banyarwanda bakina shampiyona, kuko yahise yuzuza ibitego 12.
Marines yakomeje gukina neza ihererekanya ikarema uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Mukura, yo itakinaga byinshi. Marines yari iri mu mukino kurusha mukura, yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 45 gitsinzwe na Sibomana Sultan Bobo.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka Marines FC iyoboye n’ibitego byayo bibiri. Bagarutse mu gice cya kabiri Mukura itagaragaza impinduka mu mikinire kuko Mairnes yakomeje kuyirusha nk’uko byari bimeze mugice cya mbere.
Ku munota wa 65, Mbonyumwami Taiba yongeye kunyeganyeza inshundura atsinda igitego cya gatatu muri uyu mukino ari na cyo cya 13 cye, bimugira uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona muri rusange.
Mukura VS yaje gukanguka irakina ndetse isatira Marine ariko ikihagararaho. Joseph Sackey ukina hagati yafashe icyemezo ku munota wa 86 yohereza ishoti riremereye cyane mu izamu umupira ukubita mu mfuruka y’izamu ku giti widunda muizamu, yishyrira Mukura igitego kimwe.
Umukino warangiye Marines yegukanye amanota atatu itsinze irusha Mukura VS ibitego 3-1.
Marines FC yaraye ku mwanya wa 8 n’amanota 36 nyuma y’uyu mukino, ikomeza gushimangira ko iri kwitwara neza bitandukanye n’uko yasoje umwaka w’imikino ushize.
Nyuma y’umukino, Umutoza wa Mukura VS Nshimiyimana Pierre Canisius, yatangaje impamvu atsinzwe Ari icyuho kiri mu bwugarizi nyuma y’abakinnyinbarimo Uwumukiza Obed na Ishimwe Abdul basohotse muri iyi kipe.
Icyo imibare yavugaga mbere y’uyu mukino
Mu mikino itanu ya shampiyona Marines yaherukaga kwakirira kuri stade Ubworoherane, ntiyatsinzwemo n’umwe. Yahatsindiye Amagaju, inganya indi mikino yaa Al Hilal, Al Merreikh SC, Gicumbi FC, na APR FC ari na yo baheruka kwakira.
Mukura VS&L iheruka gutsindira hanze y’ikibuga cyayo ku wa 4 Mutarama 2026, itsindira Rutsiro FC kuri iyi stade ibitego 2-1.
Mu mikino itanu yaherukaga guhuza Marines FC na Mukura VS&L, aya makipe yanganyije ibiri, Mukura itsinda ibiri, Marine itsinda umwe.
Mukura VS&L yari iri ku mwanya wa 6 n’amanota 37, mu gihe Marines FC yari iri ku mwanya wa 9 n’amanota 33.













