Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda, Lydia Jazmine, yatangaje ko nta muhanzi urusha Tracy Melon gukora ibikorwa bikomeye mu muziki muri uyu mwaka wa 2025, bityo ko akwiye guhabwa igihembo cy’Umuhanzi w’Umwaka.
Tracy Melon yatangiye kumenyekana muri 2021 ubwo yabaga uwa kabiri (second runner-up) mu irushanwa rya Pearl of Africa Star Search. Nubwo atabaye uwa mbere, yaje kwigaragaza kurusha abo bahanganye, ibintu na Lydia Jazmine ubwe yemeza.

Nyuma y’iryo rushanwa, Tracy yasinyanye na Trroy Studios Management, itangira kumufasha mu rugendo rwe rwa muzika. Yagiye asohora indirimbo zamenyekanye cyane nka Kakana, Smile, Obuwoomi, Wuwo na Don’t Stop. Izi ndirimbo zatumye yubaka izina rikomeye mu gihe gito.
Mu mwaka wa 2025, Tracy Melon yongeye kwigaragaza mu buryo bukomeye binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Ogenda Kukilaba, Sumagiza, Tovayo, na Totta, zamamaye cyane kuri radiyo, kuri televiziyo ndetse no ku mbuga zo gusakaza umuziki. Izi ndirimbo zamuzaniye abakunzi benshi bashya kandi zamufashije kuzamuka mu ruhando rwa muzika mu buryo bubonwa na buri wese.
Lydia Jazmine avuga ko Tracy Melon agaragaza umurava n’ubushake bwo gukora cyane kuva akiri mu irushanwa mu 2021 kugeza magingo aya. Yongeraho ko uburyo yitwaye muri uyu mwaka bugaragaza ko ari we ukwiye kwambikwa ikamba ry’Umuhanzi w’Umwaka.
Ati: “Sisteme z’ibihembo rimwe na rimwe ntiziba zikora neza. Ariko kuri njye, umuhanzi mwiza w’umwaka ni Tracy Melon, kandi ndabivuga ntazuyaje. Nari umwe mu bacamanza mu irushanwa aho yabaye uwa gatatu, ariko ubu sinzi aho abatsinze bakiri. Tracy yakoze cyane, kubasha kugira indirimbo ebyiri cyangwa eshatu zikomeye mu mwaka ni intambwe ikomeye kuri we nka talent nshya.”
Abakurikiranira hafi umuziki wa Uganda bavuga ko Tracy Melon arimo gutera intambwe zikomeye kandi ashobora kuba umwe mu bahanzi b’igitsina gore bazahindura isura y’umuziki mu myaka iri imbere.







