Kuri uyu wa kane, tariki ya 21 Kanama 2025, umuraperi Lil Nas X yafashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo kugaragara atembera mu mihanda ya Los Angeles yambaye imyenda icitse — yambaye gusa kambarizo n’inkweto z’umweru z’amakoboyi (cowboy boots).
Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa TMZ agaragaza umuhanzi w’indirimbo Old Town Road asa nk’uwambaye imyenda icitse, agenda yicaye mu muhanda munini w’umujyi, yerekana imyitwarire idasanzwe nk’uwiyemera.
Uyu muraperi yakomeje kuganira n’uwari uri kumufata amashusho, amusaba ati: “Ntutinye kwitabira ibirori byanjye nijoro.” Ntabwo byasobanutse neza ibirori yavugaga cyangwa aho yari agiye, kuko yakomeje agenda hagati y’umuhanda utari urimo imodoka nyinshi.
Yaje kugerageza kwaka uwamufataga amashusho — wari wicaye mu modoka — telefone kugira ngo ayijugunye.
Ati: “Ndashaka kujugunya telefone yawe kure kugira ngo ntuzongere kuyibona ukundi. Ntabwo ncaka ko ufata amashusho.”
Yakomeje amubwira ati: “Sinakubwiye kurekera ku fata amashusho? Aha, uyu muntu yari agiye kubizira,” yakomeje avuga akubita urutoki ku rundi.
Umuvugizi wa Polisi ya Los Angeles yabwiye AFP ko abapolisi bahamagawe mu gace ka Studio City mu gitondo cya kare. Ati: “ Bahamagaye bavuga ko hari umugabo wambaye ubusa atembera mu muhanda. Abapolisi bahageze, uwo mugabo abagaho igitero. Yahise afatwa ajyanwa ku bitaro bikomeye kugira ngo basuzume niba yaba yanyweye ibiyobyabwenge byinshi, hanyuma kandi arashinjwa icyaha cyo gukubita umupolisi ari mu kazi.”
Amafoto yatangajwe na TMZ agaragaza uwo muhanzi, uzwiho kudakunda gukurikiza amateko, yambaye ubusa.
Kugeza ubu, Lil Nas X ntacyo aravuga ku bimuvugwaho cyagwa n’abamuhagarariye mu mategeko.