Umuhanzi Ndayishimiye Musinga Joseph uzwi nka Musinga Joe, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Agakanzu ka Murerwa”, igaruka ku mateka yihariye y’uburyo ababyeyi bifashishije ubwenge bagakiza abana babo b’abahungu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi ndirimbo nshya “Agakanzi ka Murerwa” ya Musinga Joe, igamije kugaragaza uruhare rukomeye rw’ababyeyi mu kurokora ubuzima bw’abana babo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bamwe mu babyeyi bafataga udukanzu tw’abana b’abakobwa bakatwambika abana b’abahungu kugira ngo babashe kurokoka.
Musinga Joe yavuze ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoze indirimbo yise “Agakanzu ka Murerwa”, igaragaza uruhare n’akamaro ndetse n’ubwenge bw’ababyeyi bagize ubwo bafataga udukanzu tw’abana b’abakobwa bakatwambika abana b’abahungu kugira ngo babashe kurokoka.”
Yakomeje asobanura uburyo ubu bwenge bwagize uruhare rukomeye mu kurokora bamwe mu bana, nubwo hari aho bwaje kumenyekana bikaviramo bamwe kwicwa. Ati: “Ubu bwenge ababyeyi bakoresheje bwatumye hari n’abana b’abahungu barokotse bagatambuka za bariyeri bazi ko ari abakobwa:
Gusa hari aho babimenye bityo bakabanza kureba koko niba ari abakobwa, basanga ari abahungu bakabica. Nyuma y’ibi byose bishingiye ku nkuru y’uruhare rw’agakanzu, hari ababashije kurokoka barenga za bariyeri n’ahandi, bigatuma na n’uyu munsi ari ubuhamya bugenda.”
Musinga Joe yageneye urubyiruko ubutumwa bwihariye, abasaba kuzirikana amateka igihugu cyanyuzemo no gukomeza urugendo rwo kubaka u Rwanda rwiza.
Yagize ati: “Rubyiruko, nubwo tureba uru Rwanda rwiza gutya, si ko rwahoze. Kurokoka ni inkuru ituye mu mitima iba n’intambwe igana kure ku barokotse ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, hubakwa uru Rwanda tureba. Batanze umusanzu wabo, natwe iki ni cyo gihe nk’urubyiruko ngo dukomerezeho aho bageze mu ntambwe ya ndinda mwana.”
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo “Mwakire Indabo”, yakomeje anagaragaza ububi n’ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize, anasaba Abanyarwanda gukomeza kurwanya ingengabitekerezo yayo no kubaka ubumwe burambye.
Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka nyinshi ku bantu bose ndetse n’ibintu byinshi. Ingengabitekerezo yayo ni ukwica ndetse no kongera guha ikaze umwijima waranze Abanyarwanda bose n’igihugu cyose ndetse n’isi yose. Ubudaheranwa butubere intambwe nzima itwubaka iteka n’u Rwanda ruzaza.”
Ndayishimiye Musinga Joseph, uzwi nka Musinga Joe, ni umuhanzi w’Umunyarwanda wavukiye i Burundi aho ababyeyi be bari barahungiye, aza gukurira mu Rwanda. Amashuri abanza yayize mu Karere ka Nyanza, ayisumbuye ayiga i Huye, ari na ho yize Kaminuza mu bijyanye n’Icungamari muri Kaminuza y’u Rwanda.
Yinjiye mu muziki nyuma yo kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze ku babyeyi be, ndetse no kumva ubutwari bw’Inkotanyi zabohoye igihugu. Ibyo byatumye afata icyemezo cyo gukoresha ubuhanzi bwe mu gutanga umusanzu mu isanamitima no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Akiri umunyeshuri, yatangiye guhanga indirimbo zigaruka ku ihumure n’icyizere, agamije kubwira isi ububi bwa Jenoside no gukangurira abantu bose kurwanya icyatuma yongera kubaho.
Musinga Joe azwi cyane mu ndirimbo zirimo “Mwakire Indabo”, “Ibaruwa”, “Mbwira”, ndetse na “Peter & Ritha”. Yagaragaye kandi mu gitaramo “Mudaheranwa30” cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ku wa 9 Kamena 2024.




