Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, abagize uruhare mu kubohora igihugu, kubaka no kurengera indangagaciro z’igihugu, aho muri uyu mwaka wa 2026 uzizihizwa ku nshuro ya 32 hateganyijwe igitaramo gikomeye cy’umuco kizabera i Camp Kigali, mu rwego rwo guha icyubahiro Intwari no gushimangira ubutwari n’ubumwe nk’inkingi y’iterambere ry’igihugu.
Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda ruzirikana Intwari z’Igihugu, abagize uruhare rudasanzwe mu kubohora igihugu n’abanyarwanda muri rusage, kubaka no kurengera indangagaciro z’abanyagihugu. Muri uyu mwaka wa 2026, uyu munsi uzizihizwa ku nshuro ya 32, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Inkingi z’Iterambere”, igaruka ku ruhare rukomeye indangagaciro z’ubutwari n’ubumwe zigira mu iterambere rirambye ry’igihugu.
Mu rwego rwo guha uyu munsi agaciro gahamye kandi kaganisha ku mitima ya benshi, hateganyijwe igitaramo gikomeye cy’umuco n’umuziki kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 1 Gashyantare 2026.
Iki gitaramo kizahuza abahanzi n’amatsinda atandukanye, bashyira hamwe, imbyino n’ubutumwa byimakaza amateka, ubumwe n’indangagaciro zaranze Intwari z’u Rwanda.
Hari amakuru avuga ko abahanzi bategerejwe muri iki gitaramo barimo Kitoko, umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze igihe kinini ku ruhando mpuzamahanga, uzwiho guhuza umuziki n’ubutumwa bwimbitse.

Bwiza, umuhanzikazi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ziganjemo amarangamutima n’inyigisho.
Indatirwabahizi Culture Groupe, itsinda ryubatse izina mu mbyino n’indirimbo gakondo zisesengura amateka n’umuco nyarwanda.
Itorero ry’Igihugu Urukerereza, inkingi ikomeye mu gusigasira no kwamamaza umuco w’u Rwanda; ndetse na Army Jazz Band, izwiho guhuza umuziki n’ubutumwa bwo gukunda igihugu no kurinda indangagaciro zacyo.
Iki gitaramo kije gikurikira gahunda yagutse y’ukwezi k’ubutwari, kwatangiye ku wa 04 Mutarama 2026, aho biteganyijwe ko hazifashishwa itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye bizakorwa muri uko kwezi.
Muri byo harimo imikino itandukanye, gutaha ibikorwa by’iterambere byagezweho, ibitaramo by’umuco n’umuziki, n’ibindi bikorwa bigamije kwigisha Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, gusobanukirwa neza igisobanuro cy’ubutwari n’uruhare rwabwo mu kubaka igihugu.

Mu Rwanda, Intwari zishyirwa mu byiciro bitandukanye hashingiwe ku rwego rw’ibikorwa byabaranze. Harimo icyiciro cy’Imanzi, ari cyo cy’ikirenga, kirangwa n’ibikorwa by’akataraboneka bigaragaza ubwitange n’urugero bihebuje byagize akamaro gakomeye ku gihugu.
Hakurikiraho icyiciro cy’Imena, igizwe n’Intwari mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe byaranze igihugu, birangwa n’ubwitange n’urugero ruhanitse.
Hakaza kandi icyiciro cy’Intwari z’Ingenzi, zagize uruhare rukomeye mu gutanga ibitekerezo cyangwa gukora ibikorwa by’ingirakamaro byabaye inkingi ikomeye mu mibereho y’igihugu.
Mu busobanuro bwimbitse, Intwari ni umuntu ukurikira ibyo yiyemeje kugeraho, bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro. Ni umuntu ubikora mu bupfura, kwihangana no mu bwitange buhebuje, akirinda ubugwari mu migirire ye kandi ntagamburuzwe n’amananiza y’urugendo. Iyi ni yo shingiro ry’ubutwari u Rwanda rwifuza ko rwimurirwa mu mibereho ya buri munsi y’Abanyarwanda.
Ni muri urwo rwego igitaramo kizabera i Camp Kigali gifatwa nk’umwanya wo kwibuka, gushimira no guha icyubahiro Intwari, ariko kandi kikaba n’urubuga rwo kongera gusobanurira abantu, binyuze mu buhanzi, ko ubutwari atari inkuru yo mu mateka gusa, ahubwo ari indangagaciro ikwiye kuranga buri Munyarwanda mu bikorwa bya buri munsi.
Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rw’iterambere, iki gitaramo n’ibindi bikorwa by’ukwezi k’ubutwari bizaba urwibutso rukomeye rw’uko ubutwari n’ubumwe atari amagambo gusa, ahubwo ari inkingi nyakuri z’iterambere ry’igihugu, zigomba gusigasirwa no gusangizwa ibisekuru bizaza.







