Kitoko Bibarwa, umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, yatangaje ko ari mu mushinga ukomeye wo kwandika igitabo kizasohoka mu minsi iri imbere, kikazibanda ku mateka n’iterambere ry’umuziki w’u Rwanda. Uyu muhanzi ufite imyaka 39 yatangaje ko iki gitabo kizarimo ubuhamya butandukanye bw’abahanzi, kikazagaragaza urugendo umuziki w’u Rwanda wagendeyemo n’imbogamizi wahuye na zo mu myaka yashize.
Uyu mushinga Kitoko avuga ko yawutangiye mu gihe yari amaze igihe adakora cyane ibikorwa byo gusohora indirimbo nshya. Mu magambo ye yagize ati:
“Nifuzaga kwandika igitabo ku rugendo rwacu mu muziki. Namaze kugitangira nubwo nagifatanyaga no gukora kuri album yanjye nshya. Yo navuga ko yanarangiye igisigaye ari uko igihe kigera nkayishyira hanze.”
Iki gitabo cyitezweho kuba intambwe ikomeye mu gusigasira amateka y’umuziki nyarwanda, kikaba ari na kimwe mu bikorwa biherekeza album nshya ya Kitoko, avuga ko yiteguye gusohora mu gihe cya vuba.
Urugendo rwa Kitoko mu muziki
Kitoko Bibarwa yavukiye i Kigali ku wa 12 Nzeri 1985. Yatangiye urugendo rwe rw’umuziki mu myaka ya 2000, ariko album ye ya mbere yise Ifaranga yashyizwe hanze mu 2010. Iyo album yamufunguriye amarembo mu ruhando rw’abahanzi bakunzwe mu Rwanda, kuko yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo Ifaranga, Ikiragi, na Igendere.
Kitoko yakomeje gusohora indirimbo zitandukanye zirimo izakunzwe cyane nka Akabuto na Manyobwa. Yabaye icyitegererezo mu muziki nyarwanda kubera uburyo bwihariye yinjizamo ubutumwa bukora ku buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, ndetse n’ubuhanga mu guhuza imiziki gakondo n’iy’ubu.
Indirimbo ‘Tiro’ n’icyerekezo gishya
Mu minsi ishize, Kitoko yasohoye indirimbo yise Tiro, ari indirimbo yasubiyemo, kuko ubusanzwe ari iy’umuhanzi wo mu Burundi witwa Buhaga. Gusubiramo iyi ndirimbo byari igikorwa kigaragaza ko Kitoko ataracika intege mu muziki, ahubwo ko ari mu bihe byo kuvugurura ibikorwa bye bya muzika mu buryo bugezweho.
Nubwo yari amaze igihe adakora umuziki mu buryo bugaragara, Kitoko yakomeje guharanira gukomeza guhanga udushya. Uretse igitabo n’iyi album nshya, ibikorwa bye bigaragaza ko intego afite ari ugusigasira umuziki nyarwanda no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.

Umusanzu mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda
Mu myaka irenga icumi amaze mu ruganda rw’umuziki, Kitoko yabaye umwe mu bahanzi bagize uruhare mu iterambere ryawo, haba mu buryo bw’imitegurire y’indirimbo, gutegura ibitaramo mpuzamahanga, ndetse no kwinjiza umuziki w’u Rwanda mu isoko ryo hanze. Gushyira hanze igitabo kivuga ku rugendo rw’umuziki w’u Rwanda bizaba indi ntambwe ikomeye yo guhererekanya amateka y’uyu muziki ku banyamuziki n’abakunzi bawo bo muri iki gihe n’ibinyejana bizaza.
Kitoko aracyakomeje ibikorwa bye mu muziki no mu bindi byerekeye umuco n’amateka, akaba ari urugero rwiza rw’uko umuhanzi ashobora kuba umusemburo w’impinduka mu ruganda rwa muzika.
Dore zimwe mu ndirimbo za Kitoko ziheruka kujya hanze.