Umusozi wa Kiruri, uzwi cyane mu mateka y’ubuhanzi nyarwanda, ugiye kwinjira mu kindi cyiciro cy’iterambere nyuma y’uko Umusizi Junior Rumaga awugabiwe kugira ngo awubyaze umusaruro ujyanye n’ubukerarugendo n’imishinga ihuza ubuhanzi n’ubukungu.
Aya masezerano yasinywe ku wa 8 Mutarama 2026 hagati ya Junior Rumaga n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, ahesha sosiyete ye SIGA Rwanda uburenganzira bwo guteza imbere uyu musozi ufatwa nk’itongo ryahariwe abahanzi kuva kera. Ibi byafashwe nk’intambwe igamije gusigasira amateka ariko binashyiramo imbaraga zo kuyabyaza inyungu z’iki gihe.
Kiruri iherereye mu gace ka Karama, hafi y’Umujyi wa Huye, ikaba izwi nk’ahantu haherukaga kubera inkuru ndangamateka zigaragaza uko abahanzi bigeze guhabwa ubutaka n’ubuyobozi bw’icyo gihe cy’ubwami, mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu kubungabunga umuco n’ubuhanzi bw’igihugu.

Mu mushinga we mushya, Rumaga arateganya guhindura Kiruri ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo bifuza gusobanukirwa amateka y’ubuhanzi nyarwanda, hakiyongeramo ibikorwa bitandukanye birimo imurikabikorwa, ibirori by’umuco n’ibikorwa bihoraho bigamije guteza imbere impano z’abahanzi.
Yagaragaje ko uyu musozi ufite amahirwe yihariye bitewe n’uko ugaragara neza, uko wubatse mu ishusho idasanzwe, ndetse no kuba wegereye umujyi ariko ugasigarana ituze n’ubwiza kamere bubereye ubukerarugendo. Ibi byose ngo bizatuma Kiruri iba ahantu ho kwigiriraho amateka no kwishimira ubuhanzi mu buryo bugezweho.

Rumaga ashimangira ko uyu mushinga utagamije gusa kwimakaza izina rye nk’umuhanzi, ahubwo ko ari umusanzu ku gihugu mu kongera ibikorwa byinjiza amafaranga binyuze mu bukerarugendo bushingiye ku muco n’ubuhanzi. Yongeyeho ko ateganya gushyiraho Iserukiramuco ngarukamwaka rizajya rihuza abahanzi n’abakunzi b’umuco, Kiruri ikaba igahinduka urubuga rwo kuvumburiraho impano nshya.
Mu gihe ibisobanuro birambuye ku mishinga iteganyijwe kuri uyu musozi bizatangazwa mu minsi iri imbere, benshi batangiye kubona Kiruri nk’ahantu h’icyitegererezo mu guhuza amateka, ubuhanzi n’iterambere rirambye, bikaba byitezweho gufasha no guteza imbere Akarere ka Huye n’igihugu muri rusange.







