Umuririmbyikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Kim Kardashian, yagaragaye ku itapi itukura yambaye ikanzu y’ubururu itangaje, maze nyuma y’amasaha make yongera ku garagara yambaye undi mwambaro ajya kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 45 i Paris.
Uyu munyabigwi, wari uherutse kwizihiza ibirori byo kumurika bwa mbere filime ye nshya ku rubuga rwa Disney+ yitwa All’s Fair, yizihije isabukuru ye mu kabyiniro ka Crazy Horse mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa.
Kim kandi yinjiye mu mushinga mushya wo gukina filime. Azagaragara akina (acting) nka avoka w’inzobere mu manza z’abashakanye muri iyi filime ya Ryan Murphy itegerejwe cyane ku isoko rya sinema.
Filime All’s Fair izagaragaramo ibyamamare byinshi. Usibye Kim Kardashian, harimo Naomi Watts, Glenn Close, Sarah Paulson na Niecy Nash. Hazanagaragaramo abakinnyi bakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga nka Brooke Shields, Elizabeth Berkley, Jennifer Jason Leigh na Judith Light, bazakina nk’abakiriya b’urukiko.
Amashusho y’iyi filime yasohotse mu kwezi gushize, yerekana Kim asezeranya umugabowe ku mufungisha cyane ko yamushatse amukurikiyeho amafaranga.
All’s Fair yibanda ku itsinda ry’abagore b’abavoka, bigobotoye ikigo cyari gisanzwe kiyobowe n’abagabo kugira ngo batangize ikigo cyabo. Kim azakina nka Allura Grant.
Ibisobanuro bya filime bivuga ko: “Itsinda ry’abagore b’abavoka baburana imanza z’isezerano ry’abashakanye bava mu kigo kiyobowe n’abagabo bagashinga ikigo cyabo. Ni abagore b’intwari, b’abahanga kandi bafite umutima ukomeye, bacunga amasezerano n’amakimbirane akomeye.”
Hazanagaragaramo amashusho ya Kim asomana na Matthew Noszka, umukinnyi ukomeye w’icyamamare w’umunyamideli, uzakina nk’umusare. Matthew kandi azakina yereka Kim urukundo ariko amukurikiyeho ubutunzi; nyuma y’igihe runaka bagashakana, hanyuma akamusaba gatanya.
Umwunganizi wa Kim mu mategeko, ukinwa na Sarah Paulson, azagaragazwa nk’umugome, ku buryo rimwe na rimwe yambara nk’umwunganizi wa Kim kugira ngo amutere ubwoba anamusebye.
Nyuma yo gukina muri American Horror Story, Kim kandi yemeye gukorana undi mushinga wa Murphy, umeze nka filime y’abakuze yuzuye ubushukanyi.

All’s Fair yatangajwe bwa mbere muri uku kwezi kwa Ukuboza nk’umushinga wa mbere wa Murphy nyuma yo kugirana amasezerano mashya na Disney.
Filime yanditswe na Jon Robin Baitz (wamamaye muri Brothers & Sisters na Feud: Capote Vs. The Swans) arikumwe na Joe Baken. Bivugwa ko iyi filime yanditswe n’umwunganizi wa Kim mu mategeko, Laura Wasser, wamwunganiraga mu manza ze z’isezerano n’abahoze ari abagabo be, Kanye West na Kris Humphries.
Halle Berry yagombaga gukina muri iyi filime, ariko yaje kubivamo kubera gahunda z’uruhurirane. Yari no kuba umwe mu bazayitunganya nk’umuyobozi mukuru.
Amakuru dukesha Daily Mail avuga ko Kim Kardashian, nyina Kris Jenner na Ryan Murphy bazafatanya na Baitz na Baken mu gutunganya iyi filime (executive producers), hamwe na Jamie Pachino, Laura Greene na Richard Levine. Glenn Close azifatanya nabo nk’umwe mu basazwe batunganya amafilime.
Kim Kardashian, usanzwe afite gahunda yo kuba umunyamategeko no mu buzima bwe busanzwe, azaba ari umwe mu bakinnyi b’imena muri iyi filime. Iyi filime y’uruhererekane izatangira gusohoka ku itariki ya 4 Ugushyingo, aho ibyiciro bitatu bya mbere bizahita bijya ku isoko rya sinema, hanyuma ibindi bikajya bisohoka buri wa Kane.
Ibindi, bice by’iyi filime bikajya bisohoka kuri buri wa Kane. All’s Fair izajya iboneka kuri Hulu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse no kuri Disney+ ku isi hose.








