Umukinnyi Killian Mbappé yatangaje ko akunda umuziki wa Davido by’umwihariko akaba muri iyi minsi ari kumva cyane ‘With You ‘ya Davido na Omah Lay.
Davido ni umwe mu bahanzi batatu bakunzwe muri Nigeria akaba yaratumye habaho inyabutatu nyuma ya Olamide wahoze ari muri batatu beza Afrobeats yahoranye. Icyo gihe barimo;Olamide, Wizkid na Davido mu myaka ya 2014 mbere y’umwaduko wa Burna Boy. Kuva Davido yakwamamara yagiye agaragaza urukundo yihebeye ku bakinnyi b’umupira w’amaguru barimo Cristiano Ronaldo yakunze no kuririmba inshuro nyinshi mu mirongo igize zimwe mu ndirimbo ze.
Urwo rukundo yeretse abakinnyi b’amazina manini rwaramugarukiye nawe bamukundira indirimbo. Kuri ubu rero ibinyamakuru byo muri Nigeria byanditse ko Killian Mbappé aharaye indirimbo ‘With You ‘ ya Davido na Omah Lay.
Ni nayo ndirimbo yazamuye imibare ya album ikaba igezweho hirya no hino ku isi. Kuri Spotify iri mu ndirimbo ziri kumvwa cyane dore ifite abayumvise barenga miliyoni 67.