Kenya yatangaje ubusabe bwo kwakira bwa mbere mu mateka ibirori bikomeye bya Grammy Awards bizabera ku mugabane wa Afurika.
Perezida William Ruto ni we watangaje ku mugaragaro iki gitekerezo mu nama y’abaturage yabereye kuri Kenyatta International Convention Centre mu Ukuboza 2024.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025, Perezida Ruto yavuze ko Leta yashoye miliyoni 500 z’amashilingi ya Kenya (ahwanye na miliyoni $3.9) mu gutegura uyu mushinga, nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo guteza imbere inganda ndangamuco n’ubuhanzi.
Yavuze ko intego nyamukuru ari ugufasha Kenya kuba igicumbi cy’imyidagaduro muri Afurika, anasobanura ko uyu mushinga ari intambwe ikomeye mu guteza imbere umuco, kubaka studio zigezweho, gushyigikira impano z’imbere mu gihugu no gufasha abahanzi b’Abanyafurika kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati:“ Dushaka kwakira Grammy kugira ngo tuzerekane ubukungu bushingiye ku muco n’ubuhanzi bwacu, ndetse dukomeze guteza imbere urwego rwacu rw’inganda ndangamuco.”
Gusa nubwo hari abashyigikiye iki gitekerezo, cyakemuye impaka nyinshi muri rubanda. Bamwe babibonamo amahirwe akomeye ku gihugu, mu gihe abandi babifata nk’ubusesaguzi bw’umutugo mu gihe Kenya ifite imbogamizi zikomeye mu nzego z’ubuzima, uburezi no mu ubushomeri.
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati:“ Birababaje kubona igihugu gifite ibibazo bikomeye mu buvuzi no mu burezi, ariko abayobozi bagahitamo gusesagura imisoro y’abaturage mu bikorwa bidasumbya agaciro imibereho y’abaturage.”
Hari n’abakemanga ubushobozi bwa Kenya bwo kwakira ibi birori, bavuga ko ibihugu nk’u Nigeria, Afurika y’Epfo na Ghana ari byo bihugu bifite imbaraga zikomeye mu muziki.
Umuturage umwe yagize. Ati:“ Wakwishyura ngo igihugu cyawe cyakire ibirori, ariko se ufite ubushobozi bwo kubikora neza mu buryo burambye? Leta ikwiye gushyira imbaraga mu burezi, ubuvuzi no guteza imbere urubyiruko.”
Nubwo hari impaka, abafite icyizere bashimangira ko kwakira Grammy Awards muri Afurika ari intambwe ikomeye ku rwego rw’uyu mugabane w’Afiruka, kandi ko bishobora gufungurira amarembo abahanzi b’Abanyafurika ku isoko mpuzamahanga, binazamura isura ya Kenya nk’icyicaro cy’imyidagaduro n’umuco muri Afurika.
kugeza ubu ubuyobozi bwa Recording Academy itegura ibihembo bya Grammy ntabwo iravuga igihugu kizaberamo itangwa ry’ibyo bihembo byo muri Afurika.