• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, April 9, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Amateka

Kate Bashabe: “Nyuma y’imyaka 32 Jenoside ihagaritswe imitima imwe imenetse ntirakira”

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
April 9, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Mu gihe u Rwanda rwatangiye Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umunyamideli Kate Bashabe yavuze ko nubwo hashize imyaka myinshi, uburibwe n’ibikomere Jenoside yasize bikiri mu mitima ya benshi.

Yashimangiye ko Kwibuka ari ingenzi kugira ngo amateka atazibagirana ndetse n’abayihakana cyangwa abayipfobya batabona uruvugiro.

Kwibuka ni uguhesha icyubahiro ababuze ubuzima

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kate Bashabe yavuze ko Jenoside yasize ibikomere bikomeye ku miryango myinshi, bityo ko Kwibuka ari umwanya wo kuzirikana ababuze ubuzima n’imiryango yasenyutse.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka 32, uburibwe buracyahari, guceceka biracyaremereye. Turacyafite inzibutso mu mitima yacu. Duha icyubahiro ubuzima bwatwawe n’imiryango yasenyutse, tunashima imbaraga z’abo bahisemo kongera guhaguruka bagakomera.”

Yavuze ko Kwibuka bikwiye gukorwa mu kuri no mu cyubahiro, kugira ngo amateka mabi yabaye atazongera kubaho ukundi.

Yamaganye abahakana n’abapfobya Jenoside

Kate Bashabe yanagaragaje ko hari abantu bagikomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko ibyo bidakwiye guhabwa umwanya mu muryango nyarwanda.

Yagize ati “Twamaganye abo bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yongeyeho ko Kwibuka ari uburyo bwo gukomeza kurinda amateka no guharanira ko ukuri kuguma kumenyekana.

Yashimye ubutwari bw’ababashije kubabarira

Uyu munyamideli yashimangiye ko nubwo hari benshi babuze imiryango yabo muri Jenoside, hari abahisemo inzira y’ubwiyunge n’imbabazi, ibintu avuga ko ari ubutwari bukomeye.

Ati “Abo babuze imiryango yabo bahorana uburibwe umunsi ku munsi ariko bagahitamo kubabarira. Imbaraga zanyu zirenze amagambo, kwihangana kwanyu ni urumuri mu mateka y’umwijima wacu.”

Yasoje ashimangira ko Kwibuka bigamije kurinda amateka no gusigasira isezerano rya “Ntibizongere Ukundi”.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa, bazira uko bavutse. Jenoside yasize ibikomere bikomeye ku muryango nyarwanda, ariko igihugu gikomeje urugendo rwo kwiyubaka, ubumwe n’ubwiyunge.

Previous Post

Mibirizi: “Hari aho bicaga Abatutsi bakabarya imitima, abana bakanywa igikoma kirimo acide”

Next Post

Yasanzwe ari konka umurambo wa nyina, nyuma aza kubabazwa n’uko atazi inkomoko ye

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Kwibuka: Musinga Joe yakoze indirimbo ‘Agakanzu ka Murerwa

Kwibuka: Musinga Joe yakoze indirimbo ‘Agakanzu ka Murerwa

by Alex RUKUNDO
10 minutes ago

Umuhanzi Ndayishimiye Musinga Joseph uzwi nka Musinga Joe, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Agakanzu ka Murerwa”, igaruka ku mateka yihariye...

Bwiza yabwiye urubyiruko ko Kwibuka atari igihe cyo kuruhuka

Bwiza yabwiye urubyiruko ko Kwibuka atari igihe cyo kuruhuka

by MUNYANKINDI Alphonse
1 hour ago

Mu gihe u Rwanda riri mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzikazi Bwiza...

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32

by MUNYANKINDI Alphonse
2 hours ago

Mu gihe u Rwanda n’Isi bakomeje Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi bakomeye mu Karere...

Next Post
Yasanzwe ari konka umurambo wa nyina, nyuma aza kubabazwa n’uko atazi inkomoko ye

Yasanzwe ari konka umurambo wa nyina, nyuma aza kubabazwa n’uko atazi inkomoko ye

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32

Bwiza yabwiye urubyiruko ko Kwibuka atari igihe cyo kuruhuka

Bwiza yabwiye urubyiruko ko Kwibuka atari igihe cyo kuruhuka

Kwibuka: Musinga Joe yakoze indirimbo ‘Agakanzu ka Murerwa
Amateka

Kwibuka: Musinga Joe yakoze indirimbo ‘Agakanzu ka Murerwa

by Alex RUKUNDO
April 9, 2026
Bwiza yabwiye urubyiruko ko Kwibuka atari igihe cyo kuruhuka
Amateka

Bwiza yabwiye urubyiruko ko Kwibuka atari igihe cyo kuruhuka

by MUNYANKINDI Alphonse
April 9, 2026
Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32
Imyidagaduro

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32

by MUNYANKINDI Alphonse
April 9, 2026
Yasanzwe ari konka umurambo wa nyina, nyuma aza kubabazwa n’uko atazi inkomoko ye
Amateka

Yasanzwe ari konka umurambo wa nyina, nyuma aza kubabazwa n’uko atazi inkomoko ye

by MUNYANKINDI Alphonse
April 9, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.