Umunyamakuru w’umuco n’imyidagaduro mu gihugu cya Uganda, Kasuku, yatangaje inkuru ikomeye y’uburyo umuririmbyi Bebe Cool yamurokoye ubuzima ku buryo atabizi, ubwo ibisasu byaturikiraga i Kyadondo Rugby Grounds mu 2010.
Kasuku wari wagiye kureba umukino wa Final y’igikombe cy’isi I Kyadondo Rugby Grounds mu 2010, avuga ko yari yicaye hamwe n’inshuti ze nk’uko bisanzwe, kugeza ubwo Bebe Cool yageraga aho hantu akamuhamagara ngo aze bicarane.

Nk’uko abyibuka, ngo Bebe Cool yaramwegereye akimara kuhagera, amuhamagarira kumusanga ku meza ye.
“Yampamagaye ngo twicarane, mva ku nshuti zanjye nza kwicara imbere hamwe na we. Numva ko umukino wari ugeze mu minota y’inyongera,” uko ni ko Kasuku yabivuze.
Hashize akanya gato, ibintu byahise bihinduka urujijo.
Kasuku avuga ko atumvise isasu rivuga, ahubwo yabonye screen n’ubutaka bitangiye kunyeganyega cyane mbere y’uko ibintu byose biba akaduruvayo.
“Ikintu cyakurikiyeho nabonye ni Bebe Cool ahaguruka yiruka yerekeza kuri Game Stores. Nabonye abantu bagwa hasi nanjye mpita mpirukankira ubwo numvaga induru z’abantu,” yongeyeho.

Mu minota icumi gusa, polisi yahise ifunga ahabereye iri turika bitunguranye, abantu bari barokotse bagerageza gusobanurirwa icyabaye.
Icyababaje Kasuku kurusha ibindi byose, ni ukureba abantu bapfa imbere ye — harimo n’inshuti ze yari yicaranye nazo mbere y’uko Bebe Cool amuhamagara. Yemeza ko iyo atimuka akicara ku meza ya Bebe Cool, nawe yari kuba mu bapfuye uwo munsi.
Inkuru ye yatumye benshi bongera kwibuka icyo gihe cyari cyuzuye amarira n’agahinda, ndetse iragaragaza uburyo rimwe na rimwe igikorwa gito cy’umuntu gishobora guhindura ubuzima bw’undi.







