Umuhanzikazi Karole Kasita, yatangaje ko ateganya gukora igitaramo ku giti cye, mu gihe kiri imbere, ibintu bitandukanye cyane n’uburyo busanzwe bwo gutegura ibitaramo buyoborwa n’abamamaza (promoter) ibimenyere cyane mu muziki muri Afurika no mu mahanga.
Iki gigitaramo biteganyijwe ko kizabera muri Serena Hotel I Kampala ku itariki ya 29 Gicurasi, kandi Karole yvauze ko uyu mwaka ashaka kwigenzurira buri kintu cyose muri iki gitaramo cye ateganya gukora.
Akenshi, abamamaza bafata ibitaramo maze bakagena uko abaririmbyi baririmba, bakanita ku bijyanye n’imicungire y’ibikorwa byose, hanyuma bakagabana inyungu mu gihe abahanzi bita cyane cyane kubyina no kuririmba. Ariko Karole yavuze ko ashaka ko igitaramo cye gikorwa mu buryo butandukanye.
Ati: “Karole Kasita ni we uzaba umutekenisiye ku giti cye. Nateguye igitaramo cyanjye nta muntu cyagwa umuterankunga runaka ufashije kubera ko nshoboye, ikindi kandi no mu kuririmba ndigenzura, ibisobanuye ko nshobora gutegura igitaramo ntabufasha mfite, nkabikora njye nyine.”
Nubwo avuga ko afite ikipe imufasha. Karole ashimangira ko ari we utafa ibyemezo ku bikorwa byose by’ingenzi.
Yasobanuye ko kuba agiye ku ikora igitaramo wanyine bitavuze ko yaga abamamaza ariko ko ashaka kugenzura byinshi mu bikorwa by’igitaramo cye.
Ati: “nzakorana na bo kuko bafite ubushobozi mu byo bakora, ariko ntabwo nzabashyira imbere. Nzakenera inama n’ubumenyi bwabo. Nzagerageza gukoresha imbaraga zabo ahakenewe, ariko muri make ni njye wateguye ibizakenerwa byose mu igitaramo muri rusange, byose ninjye.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko yigenga kandi ko akunda gukora ibikorwa binshi, avuga ko akunda kumenya neza uko ibintu byose bimeze n’uko bigenda aho kubiharira abandi.
Uyu muhanzikaza Karole kandi yahumurije abakunzi be avuga ko ntakizabuza igitaramo kuba.
.







