Karole Kasita yahishuye uruhare rukomeye umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Mudra yagize mu gutuma umuziki we utera imbere, yamushimiye cyane ku ntambwe yose ikomeye yamufashije gutera imbere binyuze mu indirimbo ye ya mbere yamamaye, Yaka.
Agaruka ku rugendo rwe rwa muzika,Karole yavuzeko ubwo yari ari mu bihe bigoye byo kubona indirimbo zihoraho ndetse zimugira icyamamare, uwahoze ari umujyanama n’umuyobozi we, Joram, yamugiriye inama yo kujya gukorana n’umwanditsi w’indirimbo ukomeye. Iyo nama kaba ravuye igitekerezo kiza agashaka uko ahura na Mudra, intambwe Karole avuga ko yahinduye burundu umwuga we w’umuziki.
Ati: “Uwari umuyobozi wanjye muri icyo gihe, Joam, yabwiye ko ndirimba neza ariko ko nkeneye umwanditsi mwiza. Ni we wampaye igitekerezo cyo gukorana na Mudra, maze na we anyandikira indirimbo ‘Yaka.”

Karole yakomeje avuga ko mu ntangiriro atumvise neza indirimbo Yaka, kuko yari asanzwe amenyereye gukora ibintu mu buryo bwe. Icyakora, avuga ko yemeye kuyakira kuko ari cyo bari bamuhitiyemo, yemeza ko yafuguye umutima akabyakira atabanje ku gorana.
Ntabwo yatagiye ashidikanya, Karole yavuze ko Yaka yamutunguye cyane ubwo yasohokaga iherekejwe n’amashusho yayo meza, igahita ikundwa n’abantu benshi, ihita ijya kurutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane ndetse iranamumenyekanisha bityo abamukurikira bariyongera.
Yashimiye cyane impano ya Mudra, Karole kandi yanahishuye ko uyu mwanditsi yanditse indirimbo Yaka mu minota 30 gusa, ibintu byamuhaye isomo rikomeye.
Ati: “Mudra ni umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye cyane dufite. Abantu benshi ntibazi uko ari umuhanga, kandi ikirenzeho ni uko ari umuntu wicisha bugufi cyane.”
Yakomeje agira ati: “Numvise nishimiye cyane gukorana na we kuko igihe twahuraga namenyaga neza ko agiye gukora ikintu gikomeye kandi koko akaigikora kandi kikaza gihita gikurwa.”
Ibi Korale Kasita yatangaje bigaragaza neza uko gukora n’abantu bafite impano n’ubunararibonye bishobora guhindura icyerekezo cy’umuhanzi, bityo bikamugeza ku ntsinzi ikomeye.







