• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, October 14, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubutabera

Kalisa Adolphe wayoboye FERWAFA yahakanye ibyaha

Peacemaker PUNDIT by Peacemaker PUNDIT
September 25, 2025
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Uwahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA Kalisa Adolphe yahakanye ibyaha bibiri akurikiranyweho mu rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Ku wa 25 Nzeri 2025 Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwaburanishije urubanza rwa Kalisa Adople wabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA. Uyu mugabo w’imyaka 63 y’amavuko $21387 niyo yishyuzwa
Uko urubanza rwagenze
09:7 Adolphe Kalisa yageze ku rukiko
09:27: Inteko igizwe n’umucamanza n’umwanditsi bahaye umwanya uregwa avuga ku nzitizi zatanzwe muri sisiteme.
Me Bizimana Emmanuel wunganira Kalisa Adolphe yasobanuye ko umucamanza adakwiriye kuburanisha urwo rubanza bitewe nuko urukiko rwahawe urwo rubanza nta bubasha bufite. Ibyaha yakoze yari umunyamabanga wa FERWAFA. Me Bizimana Emmanuel yavuze ko ibyaha; byo kunyereza umutungo no guhindura inyandiko. FERWAFA ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera uri mu ifasi y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.
Itegeko rijyana n’ububasha bw’inkiko iteganya ku ifasi (ahashingiye inzitizi) itegeko rivuga ko icyaha kiregerwa aho icyaha cyakorewe. Me Bizimana Emmanuel yavuze ko ikirego kidakwiriye kwakirwa.
09:32 Ubushinjacyaha bwahawe umwanya
Umushinjacyaha yasabye urukiko ko iyo nzitizi idakwiriye kwakirwa. Kalisa Adolphe atuye mu murenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo kandi aho ni mu ifasi yo mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo.
Umushinjacyaha yavuze ko ibyaha akurikiranweho birimo icyo kunyereza umutungo igihe ikipe y’igihugu yari muri Nigeria atangira kuyakoresha. Andi yayabikirije muri banki. Ntabwo rero byakorewe mu biro bya FERWAFA.
Kalisa Adolphe ageze muri Nigeria yoherereje periforuma akoresheje ikoranabuhanga. Bivuze ko ibyaha yakoze atarabikoreye mu nyubako za FERWAFA. Umushinjacyaha yasoje avuga ko mu gihe Kalisa Adolphe adahakana aho atuye, nta mpaka zihari. Ibyaha akekwaho byakozwe kuva mu 2023 kugeza avuye ku nshingano.
09:37 Urukiko rwabwiye Me Bizimana Emmanuel ko inyubako iri muri dosiye ariko iwe hafatiwe laptop, imipira yo gukinana, amadarapo ya CAF. Kuri ubu Kalisa Adolphe ni umuturage usanzwe wa Kibagabaga ntakiri mu nshingano.
Umunyamategeko wa Kalisa Adolphe yabwiye urukiko ko ingingo ya 10 y’itegeko rigena inshingano z’inkiko ivuga ko iyo havutse impaka ku ifasi y’aho icyaha cyakorewe hakoreshwa urukiko rw’aho icyaha cyakorewe nirwo bahitamo.
Itegeko nshinga ku ngingo ya 20 agace ka mbere ivuga ko umubaranyi aburanishwa n’urukiko rubifitiye ububasha. Nta mpamvu rero n’imwe umuntu yaburanira mu rukiko rutabifitiye ububasha.
Me Bizimana Emmanuel yabwiye urukiko ko FERWAFA ariyo yoherezaga amafaranga kandi n’inyandiko zoherezwaga na FERWA.
09:50 Urukiko rwavuze ko inzitizi za Me Bizimana Emmanuel zizasuzimirwa hamwe n’impamvu y’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rireba n’uru rubanza.
Urukiko rukomeje urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo
Imiterere y’ibyaha
09:53 Kalisa Adolphe akurikiranyweho kunyereza $21381 ni ayo yahawe mu Ukwakira 2024 mu kwishyurira ikipe y’igihugu ubwo yajyaga muri Nigeria.
Ku cyaha cyo kunyereza ni impapuro yahimbye muri hoteli yo muri Nigeria na hoteli yo muri Afurika y’Epfo. Muri Mata 2024 Ikipe yari kujya muri Nigeria yafashe $35130 nyuma FERWAFA yamwongereye $5000 yohe hamwe ni $43621.
Mu kugaruka yatanze Facture yerekana ko amafaranga $40000 ko yishyuye n’indege . Nyuma iyo hoteli yavuze ko $26000 ariyo yishyuwe.
Amafaranga yose atishyuye akaba ataranagaragaje icyo yayakoresheje. Historic ya banki yerekana ko amafaranga yakoreshejwe umukino wararangiye.
Icyaha cy’inyandiko mpimbano
Inyandiko za Receipts za banki ndetse na periforuma yo muri Nigeria. Hoteli zagaragaje ko bakiriye periforuma y’amafaranga make ugereranyije n’ayo yashyize kuri periforuma.
Impamvu zikomeye
Hari inyandiko mvugo za Kalisa Adolphe ko yakiriye $43000 akaba yemera ko yishyuye akoresheje Visa card andi mu ntoki ariko ntiyerekana inyemezabwishyu ku mafaranga yo mu ntoki. Hari uwo Kalisa Adolphe yavuze ko ari agent wa FIFA yahaye amafaranga ngo ayishyurire ikipe y’igihugu Amavubi. Ntanasobanura impamvu yari kuri hoteli igihe yasabwaga kwishyura ibyakoreshejwe n’Amavubi.
Hari inyandiko mvugo y’umukozi wa FERWAFA wahaye Kalisa Adolphe $35110 Ibomu hoteli yo muri Nigeria mu mujyi wa Uyo yerekanye facture $21400.94 bitandukanye n’amafaranga ari kuri periforuma yahimbwe na Kalisa Adolphe.
Muri dosiye harimo ko konti za Kalisa Adolphe hoherejweho $5000 bikaba byerekana ko nta kintu na kimwe yishuye kijyanye n’ikipe.
Hari periforuma ya Ibomu hoteli ya 25-11-2024 yerekana ko yasabye $26000
Periforuma ya Radisson hotel i Johannesburg $35000 hoteli yarayihakanye ko itayitanze. Muri dosiye harimo Niyitanga Desire umutangabuhamya usobanura neza ko Kalisa Adolphe yatanze impapuro mpimbano zitandukanye n’ibyo hoteli yasabye.
Ubushinjacyaha buvuga ko iperereza rigikomeje, arekuwe yatoroka iperereza kandi ibyaha akurikiranweho birengeje imyaka ibiri igihe yabihamwa n’urukiko.
10:08 Urukiko rwavuze ko Amavubi yiyambaje FIFA agent wo muri Tunisia wakoraga nk’utegura urugendo rw’ikipe y’igihugu kandi yakiwe Visa n’ambasade y’u Rwanda muri Nigeria. Ubushinjacyaha bwirengagiza ko Kalisa Adolphe yakoranye n’uwo mu agent wari gukorana n’Amavubi mu kuyashakira aho kuba.
FIFA agent yahawe akazi na nde ?
10:11 Ubushinjacyaha bwabajije Kalisa Adolphe uwahaye akazi agent wa FIFA arabura. Kalisa Adolphe yabwiye Ubushinjacyaha ko yivuganiye na agent wa FIFA ku giti cye ndetse niwe wamusabiye VISA. Nyamara Team Manager niwe wari ufite izo nshingano kandi akaba azihemberwa. Kuri iyo ngingo habuze amasezerano bagiranye y’ako kazi.
FIFA yandikiye hoteli isaba ibisobanuro noneho barahakana ko periforuma bafite ari impimbano ndetse hoteli zerekanye periforuma za nyazo bikaba binahura n’amafaranga yishyuriwe kuri Visa card.
10:17
Kalisa Adolphe yasobanuye ko Ubushinjacyaha bwitiranya inshingano kuko FIFA Match agent aba akenewe ku ikipe y’igihugu mu gushaka aho ikipe y’igihugu iba mu gihe yasohotse. Yavuze ko impapuro mpimbano nazo abeshyerwa kuko aho zavuye harahari ndetse FIFA Match Agent niwe wazinyoherereje kandi barabizi.
Telefoni yanjye yerekana byose ko nta mpapuro nihimbiye.
Yasobanuye ko atari afite ububasha bwo kumenya niba impapuro yahawe ari ukuri cyangwa se ari impapuro mpimbano. Ku wa 28-11-2024 nasize impapuro zerekana ko nishyuye Radisson Blu Hotel yo muri Afurika y’Epfo.
Ku rwandiko rumusabira Visa [FIFA agent] ni impapuro zemewe kuko tumukoresha rimwe na rimwe. Inshingano kwari ukudushakira hoteli. Yageze kuri Ibomu hotel dusanga byose yabiteguye. Kwishyura byaje kwanga nkoresha Visa card yanjye ndavuga nti ningera I Kigali nzayamusubiza.
Kalisa Adolphe yasobanuye ko Houssem Kenani, Agent wa FIFA yahawe akazi karangira kandi bavuganye na Ambasade imuha ibyangombwa n’inshingano zo kubashakira hoteli akazifata haba ikibazo akagikemura.
Ibaruwa ya Agent yo muri Ambasade irimo inshingano, sosiyete ye ndetse n’uwo ari we. Mu rwego rwo kwirinda ingaruka zizaba kuko afite ibyangombwa bya FIFA. Ntabwo wamuha akazi atakweretse ibyangombwa kuko iyo havutse ikibazo wandikira FIFA. Mu nshingano z’Umunyabanga mukuru wa FERWAFA yari afite ububasha bwo guhura n’uwo mu agent nta n’umwe asabye uburenganzira. Kalisa Adolphe yavuze ko Houssem Kenani atari ku rwego rwo kwakira $20000 ayibye Amavubi. Kuko ntabwo ahembwa na FERWA ahubwo ahembwa na hoteli mu mikoranire yo kubashakira abakiriya.
Yisabanuye kuri balo zihabwa abafite amakipe (Academies, n’amakipe), idarapo rya CAF avuga ko yafashwe yarimo ashaka uko abisubiza FERWA.
10:45 Me Bizimana Emmanuel
Me Bizimana Emmanuel yahereye ku mpamvu zikomeye. Icyaha cyo kunyereza umutungo n’icyaha cy’inyandiko mpimbano.
Kunyereza umutungo
Me yasobanuye ko Kalisa Adolphe amafaranga yakoreshejwe ari ayemejwe mu nyandiko kandi hari inyemezabwishyu zibihamya. Uwari utwaye ikipe yakoze ibishoboka bataha neza. Visa card mu kwishyura. Ayishyuwe hakoreshejwe amafaranga mu ntoki ashize hiyambazwa ayo kuri Visa card.
Ikipe y’igihugu Amavubi yabaye muri Ibomu hotel iri muri hoteli nke zitarenze ebyiri zemewe na FIFA. Ariyo mpamvu biyambaje Houssem Kenani kuko hoteli imwe yari iy’abasifuzi, indi ari iy’Amavubi isigaye yari iya Nigeria. Bivuze ko nta hoteli zari muri uwo mujyi.
Advance party ntabwo akora inshingano nk’iza FIFA agent match kuko Advance party agenzura niba hoteli yujuje ibisabwa. Houssem Kenani yahawe urwandiko na FERWAFA ku buryo Kalisa Adolphe adakwiriye kubibazwa. Mu nyandiko yahaye Ambasade Kalisa Adolphe yavuze yabwiye Ambasade ko azaba ashinzwe kureba niba Amavubi ari bwitabweho.
Me Bizimana Emmanuel yavuze ko uwo mu agent nta kiguzi yabaciye. Ndetse n’uwasimbuye Kalisa Adolphe muri FERWAFA yiyambaje Houssem Kenani muri Nigeria. Ku $5000 yohererejwe Kalisa Adolphe, hasobanuwe ko bari batanze amafaranga bibagirwa ibyo kurya.
Inyandiko mpimbamo
Me wunganira Kalisa Adolphe yavuze ko impapuro yakiraga atari aziko ari impimbano. Mu rwego rw’amategeko nta nubwo berekana icyo yari agamije kuyikoresha. Amategeko avuga ko inyandiko zaturutse hanze hari uburyo zikukiranwa. Me yasabye urukiko kurekura umumikiya. Yifashije ingingo ivuga ko uregwa ashobora gutegeka ibyo yubahiriza. Asanzwe ari inyangamugayo, ni ubwa mbere akurikiranweho kandi afite uburwayi.
Mu ngingo ya 46 agace ka 6 ka procedure pénale umucamanza agomba kwita ku buzima bw’uregwa. Ikindi hari irindi hame rivuga ko uregwa ashobora gukurikirana adafunze. Ikindi kandi Kalisa Adolphe yavuze ko amafaranga yishyuwe na Agent wa FIFA yateje ikibazo bityo akaba yifuza ko yarekurwa akayishyura.
Me Bizimana Emmanuel yasabye urukiko kwemera ingwate n’abishingizi
Urukiko rufite ububasha bwo kugena ingwate ariko uregwa akaba yakurikiranwa ari hanze. Ingwate irahari n’icyemezo cyayo ifite agaciro gakubye inshuro enye ikiburanwa. Umwishingizi nawe wakwishyura byose arahari.
Umwishingizi yahagarukijwe avuga ko yitwa Kalisa Jule Cesar. Urukiko rwamubajije niba yemera kwishingira Kalisa Adolphe arabyemera.
Yabajijwe icyemezo cy’uko ari inyangamugayo.
11:14 Ubushinjacyaha
Umushinjacyaha yavuze ko basabye ko afungwa by’agateganyo kuko aramutse ari hanze yabangamira iperereza.
11:15 Urukiko rwapfundikiye urubanza ruvuga ko icyemezo kizasomwa ku wa 29 Nzeri 2025 saa 11:30

Share2Tweet1Send
Previous Post

Claudia Cardinale wamamaye mu mafirime atandukanye yapfuye

Next Post

i Kigali: Habaye inama ya EAFF yahurije abayobozi n’abahinzi

Peacemaker PUNDIT

Peacemaker PUNDIT

IZINDI NKURU WASOMA

Injira mu rubanza rwa Minisitiri Nsabimana Ernest na Muganga Chantal

Muganga Chantal yatsinzwe urubanza

by Peacemaker PUNDIT
3 weeks ago

Ku wa 24 Nzeri 2025 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse Muganga Chantal kwishyura miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda nyuma yo...

Majoro Jean Claude Habineza yifuza ubuhuza

Majoro Jean Claude Habineza yifuza ubuhuza

by Peacemaker PUNDIT
3 weeks ago

Urubanza rwa Majoro Jean Claude Habineza ukurikiranyweho miliyoni 485 Frw ntirwabayeKu wa 22 Nzeri 2025 urukiko rwa Gisirikare ruherereye I...

Injira mu rubanza rwa Minisitiri Nsabimana Ernest na Muganga Chantal

Injira mu rubanza rwa Minisitiri Nsabimana Ernest na Muganga Chantal

by Peacemaker PUNDIT
3 weeks ago

Inkuru ikomeje gutera benshi urujijo ni iy'uwahoze ari Minisitiri w'Ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest warezwe na Muganga Chantal kumubeshya urukundo. Ku...

Next Post
i Kigali: Habaye inama ya EAFF yahurije abayobozi n’abahinzi

i Kigali: Habaye inama ya EAFF yahurije abayobozi n’abahinzi

Butera Knowless yizihije isabukuru y’imyaka 34 y’amavuko

Butera Knowless yizihije isabukuru y'imyaka 34 y'amavuko

Nkosinathi Emmanuel Nathi Mthethwa, wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo yitabye Imana

Nkosinathi Emmanuel Nathi Mthethwa, wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo yitabye Imana

Nkosinathi Emmanuel Nathi Mthethwa, wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo yitabye Imana
Biravugwa

Nkosinathi Emmanuel Nathi Mthethwa, wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo yitabye Imana

by Alex RUKUNDO
October 1, 2025
Butera Knowless yizihije isabukuru y’imyaka 34 y’amavuko
Imyidagaduro

Butera Knowless yizihije isabukuru y’imyaka 34 y’amavuko

by Alex RUKUNDO
October 1, 2025
i Kigali: Habaye inama ya EAFF yahurije abayobozi n’abahinzi
Akazi

i Kigali: Habaye inama ya EAFF yahurije abayobozi n’abahinzi

by Alex RUKUNDO
October 1, 2025
Kalisa Adolphe agiye kuburana
Ubutabera

Kalisa Adolphe wayoboye FERWAFA yahakanye ibyaha

by Peacemaker PUNDIT
September 25, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.